Ngororero: Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imiryango 9000 yazimye mu ri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa imiryango isaga ibihumbi icyenda (9000) yazimye. Mu murenge wa Nyange habaruwe imiryango 81.
Aha kuri uru rwibutso niho uwahoze ari Padiri mukuru wa Paroisse Nyange Seromba Athanase yategetse ko imashini ya tingatinga isenyera Kiliziya ku mbaga y'Abatutsi bari bayihungiyemo bizeye kuharokokera.
Mu buhamya bwa Nyirarukundo Mariya Goreti yavuze ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo, uburyo batotezwaga, bakimwa uburenganzira bwa muntu haba mu mashuli, mu bikorwa by'iterambere... Yagarutse ku miryango yazimye, ubutwari n'ubugwaneza bwayirangaga agira ati "tuzahora tubibika." Yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu n'ingabo zatumye hari abarokotse ubu bakaba barashibutse amashami.
Perezida wa Ibuka mu Karere yashimiye ubutwari bw'Abarokotse banze guheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira iterambere rirambye.
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yavuze ko imiryango yazimye ari ikimenyetso kigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'ubugome bw'abayikoze bagambiriye gusibanganya igice kimwe cy'abanyarwanda ku ikarita y'ubuzima.
Yashimiye byimazeyo ubutwari, ubwitange, urukundo rw'abahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakubaka igihugu gishingiye ku bumwe n'uburenganzira bwa buri munyarwanda.
Igikorwa cyabanjirijwe no gucana urumuri rw'icyizere; cyashojwe no kunamira inzirakarengane baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange.
Cyitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, Perezida wa IBUKA mu Karere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Nyange.
Mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Uyu munsi habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange habereye igikorwa cyo kwibuka IMIRYANGO YAZIMYE muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…
Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…
Uyu munsi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umuryango ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango."
Ibirori byabereye mu…
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…