Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti: "Gufatanya mu guteza imbere ubumenyi, kongera ihangwa ry’ imirimo, no guteza imbere ubudahangarwa bw’ubukungu bw’imbere mu gihugu."
“Partnering for Skills, Powering Job Creation, Fostering Local Economic Resilience
Atangiza ibi birori,  Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yagize ati: 
"Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, abashyize hamwe ntakibananira, iyo dutahirije umugozi umwe dushyashyanira umuturage w'Akarere ka Ngororero bituma tugera ku ntego." 
Mayor Nkusi yagarutse kuri discipline igomba kuranga umukozi kugirango arangize inshingano neza by'umwihariko ageza ku muturage serivisi nziza kandi ku gihe. Yanavuze ko buri mukozi agomba guhora aharanira guhanga udushya. 
Umuyobozi w'ishami ry'Imicungire y'Abakozi n'ubutegetsi  Madamu Mujawajambo Lydie yagejeje ku bakozi ikiganiro gikubiyemo ibice by'ingrnzi bikurikira:
- Ubuzima n'umutekano ku kazi;
- Imyitwarire mbonezamurimo isabwa umukozi wa Leta;
- Gahunda yo gushyira mu bikorwa ibipimo ngenderwaho mu mitangire ya serivisi mu nzego za Leta.
Yashoje ikiganiro yibutsa ko
umukozi n'umukoresha bafite inshingano zo kurangwa n'indangagaciro nyarwanda na kirazira n'imyitwarire mbonezamurimo bibafasha kuzuzanya no gushyira umuturage ku isonga.
Habayeho kungurana ibitekerezo hagati y'abakozi n'abayobozi kuri iki kiganiro.
Hatowe umukozi w'indashyikirwa Bwana Rugira Jean Baptiste ushinzwe imishahara y'abakozi. Abari mu birori  basangiye ubunararibonye bw'umukozi uri mu kiruhuko cy'izabukuru Major Rtd Turikunkiko Ildephonse. Ibirori byashojwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'Ingabo n'iy'abakozi b'Akarere urangira are 2-0. Abakozi n'abayobozi basabanye.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->