Ngororero: Imirenge yasabwe kurangiza neza imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee (DIDIMAC).
Inama irimo kureba aho imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza, icyiciro cya 4, igeze mu mirenge yose. 
Muri rusange imirimo iragenda neza ariko haracyaboneka imbogamizi zijyanye na:
- imikingo ishobora kwangiza amazu ikaba ikeneye gutangizwa inkuta z'amabuye (retaining walls), 
- kuyobora amazi ava ku bisenge by'amazu ntabe yakwangiriza ibikorwa by'abaturage,
- kohereza amazi yose ava ku bisenge mu bigega byabugenewe, - ibikorwa bito bito bijyanye no kurangiza neza imirimo (travaux de finissage), 
- gushyira amashanyarazi mu mazu.
Imirenge ikigaragaramo izi mbogamizi yasabwe kuzivana mu nzira.
Inama yifuje ko hazakorwa ubukangurambaga mu bubakiwe amazu bwo kuyafata neza, bakirinda kuyakoresha ibyo atagenewe nko kuyororeramo amatungo. Bakamenya gukora ubusitani (greening and beatification) n'uturima tw'igikoni.

Aya mazu yubatswe binyuze mu Mushinga wa CERC (Contingency Emergency Response Component) ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na MINEMA. Mu Karere ka Ngororero hubatswe amazu 255, aherereye mu Mirenge ikurikira:
- Bwira: 22
- Gatumba:18
- Hindiro: 5
- kabaya: 15
- kageyo: 33
- kavumu:17
- Matyazo:21
- Muhanda: 61
- Muhororo:19
- Ndaro: 5
- Ngororero:29
- Sovu: 10


Ngororero: Imirenge yasabwe kurangiza neza imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe imicungire y'ibiza / Distrct Disaster Management Committee…

Read more →

ibitaro bya Kabaya: Hunamiwe inzirakarengane ziciwe mu bitaro bya Kabaya

Mu Bitaro by'akarere bya Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa abaganga, abarwayi ndetse…

Read more →

Ngororero: Caritas Nyundo izunganira ingo 800 mw'itermabere

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama nyunguranabitekerezo yo kwakira umufatanyabikorwa…

Read more →

Ngororero: Abaturage bibukijwe kwimakaza umuco w'ibiganiro mu miryango yabo

Uyu munsi hizihijwe  umunsi mpuzamahanga w'umuryango ufite insanganyamatsiko igira iti: "Ibiganiro byiza, ireme ry'umuryango."
Ibirori byabereye mu…

Read more →

Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: RTDA yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange

Abakozi barenga 200 baturutse mu Kigo gishinzwe iterambere ry'ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) bayobowe n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri…

Read more →
-->