Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano, intumwa za World Vision Rwanda n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze.
Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Ngororero ku bufatanye na World Vision Rwanda, ukaba uterwa inkunga na FONERWA. Umushinga uzamara imyaka ibiri.
Mu bikorwa byaranze itangizwa ry’uyu mushinga, hatewe urubingo ku buso bungana na hegitari 1.5, hanakorwa urugendo rugamije gusura umurima wa hegitari 3.5 zatewemo ingano.
Mu ijambo rye, Innocent Mutabazi yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya World Vision n’Akarere ka Ngororero, anashimangira ubushake bwo gukomeza ubwo bufatanye hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yashimiye Perezida wa Repubulika ku nkunga n’imishinga y’iterambere akomeje kugeza ku baturage b’Akarere ka Ngororero. Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya World Vision Rwanda n’Akarere ka Ngororero bumaze kugera ku rwego rushimishije rw’iterambere. Yanashishikarije abaturage kurinda ibikorwa by’umushinga no gukomeza kubungabunga ibyagezweho kugeza ubu.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…