Ngororero: Umushinga MuLaKiLa uzatera ibiti miliyoni 6 (6,000,000) bifata carbone (carbon trees)

Umunyamabanga y'Inama Njyanama y'Akarere Madamu AYINKAMIYE Marie Louise ari kumwe n'Umuyobozi mukuru akaba n'uwashinze umuryango ARCOS Dr Sam Kanyamibwa yayoboye inama ya Komite Ngishwanama y'umushinga wa Mukura Lake Kivu Landscape (MuLaKiLa).
Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere (dioxide de carbone, methane,...) binyuze muri uyu mushinga hazaterwa ibiti 6,000,000 mu gihe cy'imyaka 5 birimo 50% by'ibiti bya gakondo,  30% by'ibiti by'imbuto ziribwa na 20% bikura vuba umuhinzi ashobora kwifashisha. Hari ubuhumbikiro  109 harimo 71 bucungwa n'abahinzi.
Hakozwe hegitari 22,000 z'amaterasi ziherekejwe n'ifumbire y'imborera, ishwagara n'imbuto y'ubwatsi bw'amatungo.

Umushinga MuLaKiLa ugira uruhare rugaragara mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage ukorana nabo: Kuba Akarere ka Ngororero karaje ku mwanya wa 2 muri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation)  umuryango ARCOS  mu mushinga wayo MuLaKiLa yabigizemo uruhare rukomeye kuko yahaye abaturage benshi akazi.

Avuga ku kamaro ka ARCOS/MuLaKiLa project  CEO Dr Sam Kanyamibwa yagize ati: "uyu mushinga ufitiye akamaro u Rwanda, Africa n'isi yose kuko ugira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere."

Umushinga MuLaKiLa umaze imyaka 3, watangiye muri 2023  ukazarangira muri 2054 uzamara imyaka 32. Ukorera mu Turere twa Ngororero na Rutsiro mu mirenge 14 harimo 6 yo muri Ngororero. 
Uzatera ibiti mu muhora (Corridor) uzahuza pariki ya Mukura n'iya Gishwati kugirango habeho kwinyagambura ku nyamaswa ziva muri pariki imwe zijya mu yindi.
Abahinzi 160,000 bakorana n'uyu mushinga 
Bimwe mu byagezweho: hatewe ibiti birenga 2,859,000
Amateresi y'indinganire yakozwe ku kugero cya 69%
Amaterasi yikora yakozwe ku kigero cya 67%
Imbogamizi:
- Aho gutera udushyamba ni hato kuko ubutaka bwinshi buhinzweho imyaka 
- Amaterasi azakomeza kubungwabungwa gute?
- UMUSAVE wakorana n'izindi microfinances gute?
-Hatewe imibyare y'insina za kijyambere
- Ibishyimbo bitanga umusaruro byishimiwe n'abahinzi.

Muri iyi nama hari intumwa z'abafatanyabikorwa nka Reforest Action, AsatraZeneka, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere,  abayobozi b'amashami, abakozi b'umushinga MuLaKiLa barangajwe imbere n'umuyobozi wayo (Project Manager), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge umushinga ukoreramo na bamwe mu bahinzi.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->