Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana ibikorwa by'imishinga (Distrct  Project Coordination Committee DPCC). Inama yarebeye hamwe aho umushinga Volcanoes Community Resilience Project (VCRP) ugeze mu bikorwa byawo mu mirenge 11 ukoreramo, imbogamizi zihari, ndetse n’ingamba zo gukomeza gushyira mu bikorwa ibisigaye hakurikijwe igenamigambi ryateganyijwe.
Hasabwe ko ubukangurambaga bwakongerwamo imbaraga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza intego z’ibikorwa by’umushinga, kandi bagire uruhare rugaragara mu kubirinda no kubibungabunga aho kubyangiza.
VCRP ifite ibikorwa byinshi birimo gusubiranya urusobe rw'ibinyabuzima no kuzamura imibereho myiza y'abaturage. 
Muri iki gihe uyu mushinga watangiye igikorwa  cyo kubungabunga inkombe z’imigezi haterwa ibiti gakondo ubwoko 9.
Visi Meya Uwihoreye yasabye ko ibipimo by'ibikorwa bya VCRP byarushaho kuzamuka no gukoresha neza ingengo  y'imali y'umushinga kugirango intego zawo zizagerweho.
Iyi nama yitabiriwe n'intumwa za Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije, iza Meteo Rwanda,  iza REMA, iz'Inkeragutabara ari nabo bashyira mu bikorwa uyu mushinga, Abanyamabanga Nshingwabikorwa n'Abagronome b'Imirenge 11 uyu mushinga ukoreramo.


Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: Abayabozi b'amashuli bibukijwe gukumira icyakurura ingengabitekerezo ya Jeniside mu mashuli

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: Abajyanama b'ubuzima bagiye kuba abanyamuryango ba Koperative UMUGANGA SACCO

Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange

Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…

Read more →

Umurenge wa Ndaro: Bahawe inkoko zizafasha kurwanya imirie mibi n'igwingira


Mu murenge wa Ndaro  k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…

Read more →
-->