Ngororero: Twese dufatanyije, kurwanya imirire mibi birashoboka.

Byagaragaye mu murenge wa Ngororero ku Kigo Nderabizuma cya Nyange A ahabaye igikorwa cyo gutanga amagi 1.360 mu ngo mboneza mikurire 96 ziri mutugari 4 tw'uyu murenge  ari two: Nyange, Mugano,Torero na Kaseke .
Abahagarariye buri rugo mboneza mikurire bose bagiye babona amagi angana n'abana bafite.
Aya magi yatewe n'inkoko 750  zatanzwe  n'umuterankunga  FAO  kugira ngo zifashe kurwanya imirire mibi iboneka mu bana ndetse n'abagore batwite. Izo nkoko  zimeze neza  k'umunsi zitera amagi 669 kandi zigenda zongera umusaruro uko zigenda zikura. Mu murenge wa Ndaro naho inkoko 750 zatanzwe na FAO zitera amagi ku kigero cya 93%. Hari amagi ahabwa abana bafite imirire mibi muri uyu murenge, andi agahabwa Igicumbi cy'imikurire y'umwana mu tugari.

Hari kuwa 8/10/2025 ubwo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa n'Ubuhinzi kw'isi FAO ryongeye kugaragaza uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira. 
Ni muri urwo rwego ryubakiye ikigo nderabuzima cya Nyange A giherereye mu murenge wa Ngororero ikiraro  cy'inkoko 
cy'ikitegererezo (Poultry Model Farms) mu ntego yo kurwanya imirire mibi n'igwingira binyuze mu bworozi bw'inkoko zitera amagi. Muri iki kiraro FAO yashyizemo inkoko 750 ziherekejwe n'ibyangombwa byose birimo ibiryo bizamara amezi 3, imiti, inkingo, ibikoresho byose byifashishwa mu bworozi bw' inkoko n'ubwishingizi bw'amezi 12.
Ubworozi bukorerwa muri iki kiraro bugamije inyungu kuko  90% z'umusaruro w'amagi uzajyanwa ku isoko, naho 10% bisigaye bizagemurwa  mu marerero (ECDs) 94 akurikiranwa n'ikigo nderabuzima cya Nyange A.
Mukarutesi Emerance ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima, isuku n'isukura (CEHO) muri iki kigo nderabuzima   avuga ko biteze impinduka zizava muri ubu bworozi: 
- abana bose bagiye kubona ibikomoka ku matungo ni ukuvuga igi rimwe ku munsi kuri buri mwana;
- abaturage bororaga bitari ibya kinyamwuga bagiye kubona aho kwigira;
- abaturage bagiye kubona icyororo cy'inkoko z'amagi.
- abanyeshuli biga mu kigo cy'ubuhinzi n'ubworozi hafi aho bazahungukira ubumenyi ngiro.
FAO yatanze kandi izindi nkoko 750 mu mu murenge wa Ndaro zahawe itsinda ry'abafite ubumuga GASHARU.
Igikorwa cyari gihagarariwe n'intumwa za FAO ziyobowe na Madamu Mukamana Josepha, Veterineri w'Akarere n'Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyange A.
Inkoko zavuye muri company ABUSOL izobereye mu bworozi  bw'inkoko bwa kinyamwuga.

Akarere Ngororero kamaze gutera intambwe igaragara mu kurwanya imirire mibi n'igwingira: Ubushakashatsi bwakozwe mu cyumweru cyahariwe umubyeyi n'umwana muri Mutarama 2025 bugaragaza ko kavuye kuri 50,5% by'abana bagwingiye ubu kakaba kageze kuri 21,7%. Urugendo rurakomeje.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->