Ngororero: SNV igiye kugoboka urubyiruko mu buhinzi
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama yahuje itsinda ryaturutse muri SNV riyobowe na Madamu Umutesi Victoire Anabelle, abakozi bo mu mashami y’ubuhinzi n'ubworozi na BDE, bamwe muri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko n'abagore mu buhinzi n'ubworozi, Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko n'umukozi wa JADF Isangano.
Iyi nama yunguranye ibitekerezo ku mushinga wa SNV witwa Youth Entrepreneurship in Agriculture-Rwanda (YEA-Rwanda) wo guteza imbere urubyiruko n'abagore binyuze mu mishinga y'ubuhinzi n'ubworozi.
Mu gihe cy'imyaka 5 SNV irateganya kuzatera inkunga urubyiruko 40,000 barimo 70% by'abakobwa na 5% bo mu cyiciro] ry'abantu bafite ubumuga.
SNV ifite abandi bafatanyabikorwa nka
Uwezo, izakurikurana abafite ubumuga muri uyu mushinga, HoReCo izakurikirana ubuhinzi bw' imboga n'imbuto na Afro Ark izakurikieana ihame ry'uburinganire mu guteza imbere urubyiruko rw'abakobwa.
Ku ikubitiro umushinga YEA-Rwanda izatera inkunga ibikorwa byavuzwe haruguru mu mirenge ya Ngororero, Muhororo, Sovu na Kageyo
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…