Ngororero: Intumwa za rubanda bakomeje kwegera ababatumye

Uyu munsi itsinda ry'Abadepite riyobowe na Hon Depite Ndangiza Madina bakomereje uruzinduko rw'Akazi mu murenge wa Bwira.
Bagejejweho icyegeranyo cy'ubuzima bw'umurenge wa Bwira muri rusange,  n'ishusho y'imiturire,  imikoreshereze y'ubutaka n'ibikorwa remezo (amazi, amashanyarazi, imihanda,...) by'umwihariko.
Mu murenge wa Bwira ingo 79% zifite amazi meza. Ibi byagabanije cyane indwara ziterwa n'umwanda, n'igihe abagore n'abana bakoreshaga bajya kuvoma kure.
Ingo 69% zifite ingufu z'amashanyarazi; ibi byatumye kwihangira imirimo bifata intera ishimishije. 
Hari gukorwa umuhanda uhuza uyu murenge n'iya Gatumba, Ndaro na Nyange ukazavana mu bwigunge abaturage kuko uzanoza imihahiranire n'imigenderanire.
Uyu muhanda kandi uzatuma ikigo nderabuzima cya Gashubi cyohereza ku buryo bubangutse abarwayi mu bitaro by'Akarere bya Muhororo. Ikindi urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu bijya mu isko rinini rya  Gashubi ruziyongera.
Hasuwe kandi Umudugudu uri kubakirwa abasenyewe n'ibiza.
Nyuma  habayeho gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake umuryango uzira ihohoterwa ." Umuyobozi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB yatanze ikiganiro kirambuye avuga ku moko y'ihohoterwa, uburyo bwo kuryirinda no kuriwanya n'ibihano ku barikora.

Umuhuzabikorwa wa MAJ yasobanuye itegeko rigenga umuryango,  gucunga umutungo w'abashakanye, ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, izungura, ubuhuza bukemura amakimbirane mu bwumvikane,...
Umushyitsi Mukuru Hon. Ndangiza Madina yatanze ubutumwa bujyanye n'insanganyamatsiko y'uyu munsi buhamagarira abaturage gusigasira umuryango ushoboye kandi utekanye wuje indangagaciro nyarwanda kandi uzira amakimbirane ayo ari yo yose.
Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo,  ibyifuzo n'ibibazo byose byahawe umurongo. 
Muri uru ruzinduko abadepite bari baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe,  bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere,  abayobozi b'Inzego z'Umutekano, umuhuzabikorwa wa MAJ n'umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko. Bakiriwe n'Umuyobozi n'abakozi b'uyu murenge.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->