Ngororero: abana bafite ubumuga bahawe amagare azabafasha kugana ishuli
Ku bufatanye bw’Umufatanyabikorwa World Vision mu Mushinga wabo witwa Disability Inclusion Initiative, hatanzwe amagare y’abana bafite ubumuga hagamijwe kubafasha kwitabira amashuri, kuko bamwe byari imbogamizi bitewe n’ubumuga bafite bw’ingingo cyangwa se ubumuga bukomatanyije.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakozi b’Ibitaro bya Muhororo n’ibya Kabaya bakora muri Serivise z’Ubugororangingo bagaragaje uko aya magare y’abana bafite ubumuga akoreshwa, aya magare akaba afite ibikoresho bikangura ubwonko bw’abana ndetse n’ibitambaro byabugenewe.
World Vision yahaye Akarere ka Ngororero amagare 25.
Ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero hari Umukozi w’Akarere Ushinzwe Abantu Bafite Ubumuga Bwana Munyanziza Emmanuel.
Ku ruhande rwa World Vision hari Bwana Jean Tugirimana.
Ubutumwa bwatanzwe: Ababyeyi basabwe gukomeza gufasha abana babo bafite ubumuga, gukoresha neza amagare y’abafite ubumuga bahawe kandi bakabajyana kwiga kugira ngo boye gusigara inyuma.
Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…