Ngororero: Abaturage bibukijwe ko bagomba guca ukubiri n'ubujiji
Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe.
Ibirori byabanjirijwe no gusura ibikorwaremezo byagezweho birimo amazi, amashanyarazi. Imihanda n'imidugudu yubakiwe abaturage batishoboye basenyewe n'ibiza.
Abatuye mu mudugudu wa Cyansi mu kagari ka Kazabe umurenge wa Ngororero bose imvugo ni imwe: "twari dutuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwacu mu kaga ntitwasinziraga kuko isaha ku isaha twumvaga inzu zatugwira cyangwa inkangu ikadutwwra. Ubu turaryama tugasinzira, duharanira kwiteze imbere nta nkomyi. Mudushimire Umuyobozi Mukuru w'Igihugu cyacu uhora atuzirikana akadushyira ku isonga. Yatuvanye mu ivundi adutuza mu inyumba."
Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere , abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero
Ibirori byatangijwe n'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'inzego z'umutekano n'iy'abaturage b'umujyi wa Ngororero Morning Star.
Umukino warangiye inzego z'umutekano zitsinze 1-0.
Ibirori byaranzwe kandi na:
- imurikabikorwa ryiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi n'iby'imyuga;.
- kugaburira abana indyo yuzuye ;
- ibiganiro bitandukanye byashimiraga ingabo zabohoye u Rwanda;
- Imbyino, indirimbo n'imivugo byarataga ubutwari bw'ingabo zabohoye u Rwanda, imiyoborere myiza n'intambwe imaze guterwa mu iterambere.
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Ngororero mu mpanuro yagejeje ku mbaga yitabiriye ibirori, yavuze ko kubohoka kwa nyabyo ari uguca ukubiri n'ubujiji kuko bituma habaho kugira ibitekerezo bihamye, guharanira iterambere, abantu bakava mu bukene basigasira umutekano wo musingi wa byose.
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yavuze ko kubohora u Rwanda bitagarukiye ku guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi gusa ahubwo ko byabaye no gusubiza umunyarwanda agaciro bizira ivangura, akarengane no kuvutsa uburenganzira bwa muntu bamwe mu bana b'u Rwanda.
Ati kubera kubohora Igihugu abaturage bariho mu mudendezo: bafite umutekano, bafite ibikorwa remezo, bahabwa serivisi zitandukanye nziza kandi zihuse.
Yashimiye ingabo zari iza FPR INKOTANYI ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwitange bwaziranze mu kubohora u Rwanda n'abanyarwanda.
Yasabye buri wese gusigasira ibyagezweho no kugendera kure ibyatumye u Rwanda rugwa mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati dukomere ku bumwe bwacu kuko nizo mbaraga zacu kandi dukomeze intambwe idatsikira mu ntego. Ibirori byasojwe n'ubusabane.
Muri iki gitondo kuri GS Rususa Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'intumwa za NESA n'inzego z'umutekano ayoboye igikorwa cyo gutangiza ku…
Kimwe no hirya no hino mu gihugu mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rumaze rubohowe.
Ibirori…
Urugaga rw'Abikorera bo mu Ntara y'Iburengerazuba baremeye ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Abikorera bahagarariye abandi mu Turere…
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…
Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…
Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…
Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…