Ngororero: Irerero ITETERO ryahawe igihembo cyo ku rwego rw'Igihugu
Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari kumwe n'umuyobozi w'irerero ryo mu rugo ryitwa ITETERO rikorera mu Murenge wa Kabaya , Akagari ka Busunzu, bitabiriye inama yaranzwe no guhemba Uturere twitwaye neza. haba mu mikorere ya Home based ECD ndetse n'imidugudu y'icyitegererezo iri ku rwego rw'Igihugu yatumiwe na Imbuto Foundation.
Inama yahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta (MINALOC, LODA, NCDA, MOYA), abahagarariye bamwe muri ba Vice Mayors bahagarariye Uturere 10 turimo National IDP Model Villages, ndetse na ba Vice Mayors 5 (umwe muri buri Intara) ahagaragara irerero ryabaye irya mbere mu Intara mu mikorere myiza.
Nyuma y'uko habaye isuzuma ry'imikorere y'amarerero yose mu gihugu;
1.Hashimwe Uturere 5 dufite Imidugudu y'icyitegererezo yabaye iya mbere,
2. Hashimiwe kandi Uturere 5 twagize irerero ryabaye irya mbere mu Intara, harimo n'Akarere ka Ngororero aho Home Based ECD yitwa Itetero yahembwe 903.714Frws azafasha mu kwita ku nyubako ya ECD Communautaire iyi HBECD izashamikiraho.
Intumwa z'Akarere ka Ngororero zafashe ingamba zo gukomeza kwita ku marerero kugirango abashe gutanga service zose zihatangirwa kandi neza.
Hanasabwe ko kandi Uturere turushaho gukurikirana abantu bari muri IDP model villages kugirango barusheho kugira imibereho myiza.
Inama yayobowe na DG wa Imbuto Foundation afatanyije n'umushyitsi mukuru ariwe Umunyamabanga uhoraho wa MIGEPROF
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…
Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…
Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…
Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…