Ngororero: Uburenganzira bw'umwana bwubahirizwe na buri wese: Meya Nkusi
Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure nemye"
Ibyaranze igikorwa:
- Ijambo ry'uhagarariye umushinga COMPASSION International ufasha mu kugira uburezi bufite ireme;
- Kugaburira abana indyo yuzuye
- Gushyikiriza seritifika z'ishimwe ba Malayika Murinzi.
Umushyitsi mukuru Mayor Nkusi Christophe yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika ari umwanya wo gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu kurengera uburenganzira bw’imwana no kongera imbaraga mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Yashimye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abafatanyabikorwa baharanira guteza imbere imibereho n’uburezi buboneye bw’abana.
Yasabye ababyeyi, abayobozi, abarimu n’abaturage gukomeza ubufatanye mu kurengera uburenganzira bw'abana, kubarinda ihohoterwa, kubajyana mu ishuri, kubaha uburere buboneye no kubategurira ejo hazaza heza.
Yanashimangiye ko buri wese afite inshingano zo kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’umwana.
Yasoje ashima abafatanyabikorwa mu kwita ku bana, abasaba gukomeza kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza yabo kugira ngo bazagirire igihugu akamaro.
Muri iki gikorwa, Umufatanyabikorwa Building Tomorrow yatanze ibikoressho by'ishuli byahawe abana n'abanyeshuli
Igikorwa cyasojwe no guha seritifika imiryango 8 ya ba Malayika Murinzi bashimirwa uruhare rwabo mu gufasha Leta gutanga uburere bwiza ku bana.
Ibirori byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, Abayobozi b'inzego z'umutekano.
n'abafatanyabikorwa batandukanye, abarezi bo mu bigo by'amashuri n'abaturage.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, UWIHOREYE Patrick, yayoboye inama igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa…
Muri Hotel UBUMWE iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUKUNDUHIRWE BENJAMINE; ari…
Kuri GS GISEBEYA
mu murenge wa
Kabaya hizihirijwe Umunsi w' Umwana w'Umunyafurika ku rwego rw'Akarere
ku nsanganyamatsiko igira iti "Ndera neza, Nkure…
Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere ka Ngororero irateranye iyobowe n'Umuyobozi wayo Madamu Nyiramasengesho Jeannette
Ku murongo w'ibyigwa hari:
-…
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…