Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya NKUS Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Inama yasesenguye intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo birebana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage biri mu mihigo y’Akarere y’umwaka wa 2025–2026, ndetse hafatwa ingamba zigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa kugira ngo intego zateganyijwe zigerweho.
Imyanzuro y'ingenzi yafashwe:
- Abakozi bose bashinzwe gukurikirana ibikorwa bya HSI basabwe gukomeza gukurikirana no gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa no kurangiza ibikorwa biri mu mihigo ya HSI y’umwaka wa 2025–2026.
- Gutanga raporo ku mazu yose atararangira yubakwa cyangwa ari kuvugururwa, zigaragaza aho ibikorwa bigeze, harimo n’amafoto agaragaza uko ibikorwa bihagaze buri munsi.
- Abana bagaragaye bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko batarakira bakomeze gukurikiranirwa ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima, naho abana bari mu ibara ritukura (red category) boherezwe kandi bakurikiranirwe ku rwego rw’Ibitaro.
- Kongera imbaraga mu guteza imbere ubwitabire bw’abana ku ishuri no gusubiza mu ishuri abana barivuyemo. Hasabwe ko raporo ivuguruye itangwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Inzego zose zasabwe gutangira ishyirwa mu bikorwa iyi myanzuro no gutanga raporo ku mihigo ya HSI y’umwaka wa 2026–2027 guhera tariki ya 01 Nyakanga 2026.
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…
Ibikorwa byihariye by’Umuganda w’Urubyiruko bikorwa buri gihembwe byakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyateguwe na…
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abacuruzi…