Ngororero: Abikorera baremeye bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abacuruzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyabanjirijwe no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.
Cyitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida wa PSF, uwa IBUKA n'uwa AVEGA mu Karere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abacuruzi n’abandi bikorera, abayobozi b'amadini n'amatorero, abaturage n'abayobozi b'umurenge wa Kabaya.
Mu buhamya bwatanzwe na Uzabakiriho Afisa yavuze ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo ubwo bahigwaga n'abicanyi k'ubw'amahirwe akarokoka. Yashimiye Ingabo zahagaritse Jenoside, anashimira abagize umutima wa kimuntu bagahisha abahigwaga.
Perezida wa Ibuka yagaye abikorera babaye ibigwari bakica bagenzi babo, ashimira abarokotse uburyo banze guheranwa n'agahinda bakaba bakomeye mu iterambere rirambye.
Umuyobozi wa PSF mu Karere Bwana Kanyambo Ibrahim yavuze ko kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu abikorera bashoboye gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo abacuruzi kugirango bakomeze imirimo yabo. Ni inkinga yavuye mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero uko ari 13..
Umuyobozi w'Akarere Bwana |Nkusi Christophe yihanganishije abarokotse abashimira uburyo bataheranywe n'agahinda bakaba bageze kure baharanira iterambere ry'imibereho myiza yabo, yashimiye abikorera bakusanyije inkunga yo gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse.
Meya Nkusi yashimiye kandi ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buharanira iterambere rya buri
wese ntawe uhejwe.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abacuruzi…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…
Ibikorwa byihariye by’Umuganda w’Urubyiruko bikorwa buri gihembwe byakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyateguwe na…
Kuri stade y'Akarere ka Ngororero habereye imurikabikorwa ngarukamwaka ry'iminsi 3 ry'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye…
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…
Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…
Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…
Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…