Ngororero: Umuganda w'Urubyiruko ni igisubizo kuri bimwe mu bibazo by'abatishoboye
Ibikorwa byihariye by’Umuganda w’Urubyiruko bikorwa buri gihembwe byakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, gishyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Utugari.
Ibyo bikorwa byibanze cyane ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, birimo kubaka no gusana inzu z’imiryango itishoboye, kubaka ubwiherero, gusibura imiyoboro y’amazi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana NKUSI Christophe ari kumwe na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Urubyiruko ku Karere bifatanyije n’urubyiruko mu kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya.
Uyu muganda wibanze ku kubumba amatafari yo kubaka igikoni cy’umuturage utishoboye, NTIRIBIMFURA Augustin.
Nyuma y’ibikorwa by’umuganda, urubyiruko rwitabiriye ikiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo nk’inzira iganisha ku kwigira no guteza imbere Igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere yashimiye urubyiruko rwitabiriye umuganda w’igihembwe, anarwibutsa ko kwitabira gahunda za Leta no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ari inshingano za buri muturage.
Agaruka ku nsanganyamatsiko yo kwihangira imirimo, yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ahari kugira ngo ruteze imbere imibereho yarwo, gukunda umurimo no kugira intego n’igenamigambi by’ubuzima bisobanutse. Yanarusabye kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge n’indi myitwarire yangiza, ndetse no gutanga amakuru y’ahakorerwa ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko kuko biteza ingaruka zikomeye ku buzima n’umutekano rusange.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukomeza kugira uruhare rugaragara muri gahunda za Leta zigamije iterambere, anarwibutsa ko ibibazo bibangamiye abaturage bikemurwa neza binyuze mu bufatanye n’ubumwe. Yashimangiye ko iterambere rikwiye kugera kuri bose, cyane cyane abatishoboye, nk’uko bihora bishimangirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.
Mu gusoza, Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko kurangwa n’umuhate no gukorana umwete, kubyaza umusaruro amahirwe ari muri gahunda nka VUP na serivisi z’imari, ndetse no gushyigikira ubukangurambaga bwo gutanga umusanzu wa MUSA kugira ngo bo ubwabo n’abaturanyi babo babashe kubona ubwishingizi bw’ubuzima.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabaya ruherereye mu Murenge wa Kabaya habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abari abacuruzi…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…
Ibikorwa byihariye by’Umuganda w’Urubyiruko bikorwa buri gihembwe byakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Iki gikorwa cyateguwe na…
Kuri stade y'Akarere ka Ngororero habereye imurikabikorwa ngarukamwaka ry'iminsi 3 ry'Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye…
Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…
Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…
Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…
Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…