Umurenge wa Sovu: Abaturage bishimiye ko uruhare rwabo rwitaweho mw'igenamigambi

Uyu munsi mu turere twose tw’igihugu hatangiye gukusanywa ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa muri gahunda y’ibikorwa 2020/2021 y'Uturere ndetse  no kubagaragariza uko ibyo batanze umwaka ushize (2019/2020 ) byinjijwe mu ngengo y'imari, ibitaragiyemo n'impamvu.

Ku rwego rw'Akarere kacu iyi gahunda yatangirijwe mu murenge wa Sovu akagari ka Rutovu. Yatangijwe n'umuyobozi mukuru muri Minaloc Shehi Bahame Hassan ari kumwe n'umuyobozi w'ishami ry'Imiyoborere myiza Bwana Rutagisha Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa SOVU Bwana Harerimana Adrien, inzego z'umutekano zikorera mu murenge wa Sovu) ingabo, Police na Dasso) abayobozi b'Akagari ka Rutovu.

Abaturage bishimiye ko ubuyobozi buha agaciro uruhare rwabo mu igenamigambi

Muri rusange abaturage barashaka ibikorwa remezo nk'imihanda, amazi n'amashanyarazi. By'umwihariko mu kagari ka Rutovu abaturage barashaka amashanyarazi  kugirango barusheho kubona serivisi ziboneye, amazi, ikiraro cyambukiranya umugezi wa Satinsyi (uhitana abantu iyo wuzuye igihe cy'imvura nyinshi)  gihuza imirenge ya Sovu na Bwira, gusana amashuli ashaje. Abaturage bishimiye uburyo ubuyobozi bwitaye ku ruhare rwabo mu Igenamigambi ry'Akarere. Bwana Bahame yabasezeranije ubuvugizi ku bibazo birenze ubushobozi bw'Akarere n'ubwabo.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->