Umurenge wa Nyange: Intwari z'Imena z'Abanyeshuli b'i Nyange zikomeje kuratwa ibigwi
Ku Gicumbi cy'Ubunyarwanda giherereye mu Ishuli ryisumbuye rya Nyange habereye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 ubutwari bw'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange.
Hari mw'ijoro ryo kwa 18 rishyira uwa 19/03/1997 ubwo abicanyi bateraga iri shuli bagategeka abanyeshuli kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y'icyo gihe bakabatsembera bagira bati: "Twese turi abanyarwanda" bityo baba babibye imbuto ya "Ndi Umunyarwanda" ubu yinjiye mu nateka y'u Rwanda ndetse n'isi yose.
Umunsi waranzwe no:
- gusura igicumbi cy'Ubunyarwanda hasonanurwa amateka y'ubutwari bw'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange;
- kunamira izi Ntwari hashyirwa indabo aho zirihukiye;
- imbyino z'amatorero atandukanye zarataga ibigwi by'Intwari z'u Rwanda.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y'abitabiriye ibi birori Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yagejeje impanuro ku rubyiruko n'abandi bitabiriye ibirori agira ati:
"Rubyiruko mukomere ku ndangagaciro nyarwanda zirimo ubutwari, gukunda igihugu, kugikorera no kucyitangira igihe bibaye ngombwa.
Dusigasire umurage Intwari z'Igihugu badusizemo, duharanire ko u Rwanda rukomeza kuba igihugu cyuje ubumwe, ubudaheranwa n'iterambere rirambye."
Ibirori byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu,impeta n'imidari y'ishimwe Chancellor NGARAMBE François, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco, abayobozi i batandukanye barimo inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Umuyobozi wa REB, abayobozi b'Uturere twa Ngororero. Karongi , Rusizi na Muhanga, abagize itsinda "KOMEZUBUTWARI", abanyeshuli, abaturage n'abayobozi b'umurenge wa Nyange.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…