Umurenge wa Muhanda: Aborozi barasabwa gucunga neza inzuri

Kuri uyu wa 17/11/2109 mu  murenge wa Muhanda, habaye inama yahuje vm FED Bwana Uwihoreye Patrick, intumwa z'ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi n'amashyamba (RWFA) n'iz'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (RLMUA) n'aborozi bo mu nzuri za Gishwati zibarizwa mu Karere ka Ngororero.
Inama yari igamije gusesengura ibibazo bijyanye n'imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka bwo muri izi nzuri.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo abari mu nama basanze ibibazo biri mu micungire y'inzuri za Gishwati ari ibi bikurikira:   Ibyangombwa by'ubutaka birimo amakosa;  kwangiza ibikorwaremezo: inzira, amabuga, imihanda; ibibazo by'imbibi: kurengererana; kwigabiza ubutaka bwa Leta/ Ibisigara;  inka zizerera mu mashyamba no mu mihanda;  ubutaka bukoreshwa icyo butagenewe harimo na MCC Bweru yubatswe aho itari iteganyijwe.


Nyuma yo kumva ibibazo biri mu nzuri za Gishwati hashyizweho gahunda yo kwakira ibyangombwa byatanzwe bya buri mworozi no kureba ikibazo afite no kubihuza n'amakuru asanzwe y'urwuri yahawe ku buryo bukurikira: Aborozi bo mu nzuri za Gishwati babarizwa mu Murenge wa Muhanda bazakirirwa kuri uyu murenge  kuva kuwa 18/11/2019 kugeza kuwa 20/11/2019 (8h00-17h00); ababarizwa mu uurenge wa Kavumu bazakirwa kuwa 21/11/2019 Ku Biro by'uyu murenge.  Umworozi wese arasabwa kuza yitwaje ikintu cyose kigaragaza ko urwuri afite ari urwe koko. Inzuri za Gishwati ziherereye mu karere ka Ngororero zigera kuri 368.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->