Umurenge wa Hindiro: Croix Rouge y'u Rwanda ikomeje kugoboka imiryango yahuye n'ibiza
Kuwa 31/07/2020 mu mudugudu wa Miuga akagari ka Rugendabari
Croix rouge y'u Rwanda yashyikirije inkunga ingana na kgs 5,777 z'ibiribwa, litiro109 z'amavuta n'isabune za Tembo 218 imiryango 109 yahuye n'ibiza muri Mata-Gicurasi 2020.
Buri muryango wahawe kg 30 za Kawunga, kg10 z'ibishyimbo, kg10 z'umuceri, kg3 z'isukari, litiro y'amavuta n'isabune 2.
Iki gikorwa cyari kiyobowe na Bwana MAZIMPAKA Emmanuel, ushinzwe itumanaho muri Croix rouge y'u Rwanda yakiriwe na TUYIZERE Anastase, Ag ES w'Umurenge
Mbere yo gutanga iyi nkunga abaturage babanje guhabwa ibiganiro ku:
Kwirinda COVID-19
Kurengera ibidukikije
Kurwanya ibiza n'isuri
Ibiza byavuzwe hejuru bikimara kuba Croix Rouge y'u Rwanda niyo yafashe iya mbere mu gutabara abaturage bari bzahajwe nabyo mu mirenge yose ibagezaho ibikoresho by'ibanze.
Uyu mureyango kandi ugira uruhare runini mu kunganira Akarere mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Covid 19.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…