Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" ko mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Bweramana, Umurenge wa Muhororo kahawe igihembo ku rwego rw'Igihugu. Abaturage bashyizeho iyi gahunda igamije kurwanya ubukene no guteza imbere kuzigama. Ifasha abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, yorozanya amatungo mu ngo 82, isubiza abana mu ishuri, iteza imbere isuku aho 87% by’ingo zubatse ubwiherero, kandi igabanya amakimbirane.
Ni mu rwego rwa GAHUNDA YO GUTEZA IMBERE UMUCO WO GUHANGA IBISHYA BISUBIZA IBIBAZO BY’ABATURAGE;
mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itegura amarushanwa buri mwaka y’abahanze udushya tugamije gukemura ibibazo bya benshi.
Udushya duhangwa tugira uruhare mu iterambere ry’imiyoborere myiza, ubukungu, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Agashya gashobora guhangwa n’abaturage ubwabo cyangwa ubuyobozi.
Muri buri Ntara hahembwa udushya mu byiciro bitatu kandi buri kose gahembwa amafaranga n’icyemezo cy’ishimwe.
Iki gihembo gitangwa mu rwego rwo gushimira no gutera inkunga ibishya biba byahanzwe no gushishikariza abandi kugera ikirenge mu cy’abahanze utwo dushya kubera ko iyo mikorere ikwiye gukwira hose, abaturage bakikemurira ibibazo badategereje abava ahandi.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…