Ngororero/Covid-19: Command Posts zirasabwa kongera ingufu mu bukangurambaga

Kuri uyu wakabiri tariki ya 4/08/2020 umuyobozi  w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid yayoboye inama yasuzumye  aho Akarere kageze gakumira ikwirakwira rya COVID-19.
 Harebwe ibyakozwe, uko bihagaze ubu mu Karere  n'ingamba zafatwa mu gukomeza gukumira.
Muri bimwe mu byakozwe hari uko abaturage 52,229 bakorerwe screening mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaje.
 Bakanguriwe kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune, guhana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi, gukoresha kandagirukarabe, kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga....
 Uko bihagaze ubu: ubukangurambaga burakomeje, abaturage bakomeje imirimo yabo ya buri munsi. Bazi neza ko icyorezo ntaho cyagiye ko ahubwo bagomba gukomeza kugikumira.



 Hagaragajwe impungenge z'uko haba harabaye kudohoka mu bukangurambaga. Kuko nko kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera nibura ya metero 1, kwirinda utubari mu ngo ntibyubahirizwa uko bikwiye. Aha command posts kuva ku karere kugeza kw'isibo y'umudugudu zasabwe kongera ingufu zidasanzwe mu bukangurambaga.

Mayor NDAYAMBAJE yavuze ko kuba insengero zigenda zihabwa uburenganzira bwo gufungura ari ngombwa gukaza ingamba zo gukomeza gukumira Coronavirus.

 Hari amashuli yifashishijwe mu kuba yakwakira abashyirwa muri isolement. Hagomba gutekerezwa icyayasimbura aramutse atangiye mu kwezi kwa 9.
Hemejwe ko hashakwa ahantu hatandukanye hakwakirirwa abarwayi bataragaraza ibimenyetso n'ababifite igihe babonetse.
Tariki ya 5/08/2020 amatsinda 2 azashaka ahakwakira bariya barwayi igihe babonetse.

 Inama yitabiriwe na komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi bakuru b'ibitaro bya Muhororo na Kabaya na bamwe mu bakozi babyo, inzego z'umutekano n'abakozi no mw'ishami ry'ubuzima.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->