Ngororero: Umuyobozi wa REMA yasuye inzuri za Gishwati
Kuwa 30/07/2020 mu mudugudu wa Gatomvu akagari ka Bugarura mu murenge wa Muhanda Umuyobozi Mukuru wa REMA Madamu Kabera Juliet na Madamu Amaliza Vivine LAFREC Project Coordinator bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE Godefroid,basuye ibikorwa byo gutunganya inzuri za Gishwati kuri hegitari 89.
Hagamijwe kunoza imikoreshereze myiza y'inzuri haterwamo ibiti bijyanye n'ubworozi aho urwuri rugabanywamo izindi nzuri(paddocking) kugira ngo ubwatsi bukoreshwe neza. Byagaragaye ko byakozwe ariko hakenewe ko hazasimbuzwa ibiti byatewe ntibifate n'ibindi bigakomeza kwitabwaho ndetse n' aborozi bakabigiramo uruhare. Ubu hari gutegurwa ingemwe zizifashishwa mugusimbuza ibyapfuye hakazabaho no gusinyana amasezerano hagati y'umworozi yo kubungabunga ibiti biteye murwuri rwe.
Uyu mushinga ushyirwa mubikorwa n'akarere kubufatanye na Reserve force ku nkunga ya LAFREC.
Bariya bashyitsi kand baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick, Ukuriye urwego rw'Inkeragutabara mu karere LT.Col JMV KAYITERA, ukuriye NISS Kagabo Jean Claude, HIBUKIMFURA Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, Kayitsinga Jean ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere na NSENGIYUMVA Augustin Umukozi wa LAFREC mu karere ka Ngororero.




Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…