Ngororero: urubyiruko rwo mu murenge wa Kabaya mu kurwanya no gukumira Coronavirus
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kabaya rurangajwe imbere na Tureme Deo uyobora Youth Training Center ya Kabaya rwagaragaje imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya Coronavirus rukora igikorwa cya social distancing.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21/04/2020 rwakoze umuganda wo gushushanya ibimenyetso bifasha abaturage guhanahana intera yagenwe hagati y'umuntu n'undi ahatangirwa service ariho:
Imbere y'ibiro by'umurenge SACCO Kabaya (SACCO Kabaya jyambere) n'imbere y'ahatangirwa ifumbire


Babanje gutwara igitaka cy'ingwa Social distancing imbere y'ikigega cy'amafumbire
Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gufasha abakenera izi service kubahiriza intera ya metero hagati y'umuntu n'undi. Bigishije abaturage bagira bati:
*Guma mu rugo
*Karaba intoki
*igihe ukoze igendo ziri ngobwa ( kujya guhinga, guhaha, ....) ibuka kubahiriza intera ya metero hagati yawe na mugenzi wawe.


Igitaka cyavaga munsi y'umusozi Ku kibuga cy'Umurenge Sacco nta kwegerana
Iki gikorwa kibaye nyuma y'umunsi umwe hateranye inama ya Task Force y'Akarere y'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira Covod-19. Mu myanzuro yayo harimo ko urubyiruko rwakwifashishwa mu gufatanya n'izindi nzego mu kurwanya ikwirakwira cy'iki cyorezo.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…