Ngororero: urubyiruko rwahamagariwe kugira indangagaciro y'ubutwari
Kuri uyu wa 31/01/2020 mu mirenge yose mu bigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye habaye ibitaramo byitabiriwe by'umwihariko n'urubyiruko.
Ku rwego rw'Akarere byabereye mu murenge wa Matyazo akagari ka Gitega mu mudugudu wa Gataka mu kigo Cy'amashuri cya TTC MURAMBA. Hari abanyeshuri basaga 2000 barihamwe n'abarezi babo mu bigo 5 aribyo TTC MURAMBA, CIC MURAMBA, GS MURAMBA B, CS MURAMBA A, na St Charles LWANGA. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Mayor NDAYAMBAJE Godefroid ari hamwe na Lt Col NDENGEYINKA John bari hamwe n'abayobozi b'amashami Good governance n'Uburezi.


Mayor Ndayambaje aganiriza urubyiruko 2000 muri TTC Muramba
Bakiriwe na Es w'umurenge ari hamwe n'inama njyanama y'umurenge, abakozi b'umurenge, abayobozi b'ibigo n'abarezi , abakuru b'imidugudu mu kagari ka gitega hamwe n'abarinzi b'igihango.
Abitabiriye bahawe ibiganiro byibanze ku rugamba rwo kubohora igihugu n'uruhare rw'urubyiruko mu kugira umuco w'ubutwari bimakaza umuco wo kurangwa n'indangagaciro z'ubutwari bahera k'ukugira uruhare mu kubaka igihugu, mu iterambere n' imibereho myiza y'abaturage. Bibukijwe kandi ko bagomba gutera ikirenge mu cya bakuru babo baranzwe n'ubutwari bitangira igihugu



Mu bigo by'amashuli abanza n'ayisumbuye urubyiruko rwataramye
`
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…