Ngororero: Umuvunyi mukuru yahamagariye abaturage kurwanya ruswa n'akarengane
Umuvunyi mukuru Bwana Anastase Murekezi yifatanije n'abaturage b'umurenge wa Ngororero mu inteko z'abaturage zabereye kuri stade ya Ngororero kuri uyu wa kabiri 25/02/2020.Yaje aherekejwe n'intumwa y'Ubumwe bw'ibihugu by'iBurayi, intumwa ya guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, inzego z'umutekano n'abakozi b'urwego rw'umuvunyi. Bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid.
Bwana Murekezi yaganiriye n'abaturage abahamagarira kurwanya ruswa n'akarengane haba mu miryango no mu buyobozi. Yanabigiriye inama zo kubaha ibyemezo n' imyanzuro y'inzego z'ubutabera kimwe n'iz'abunzi igihe biciye mu mucyo. Gusa ngo umuturage mu bushishozi bwe yumvise ko arengana yajurira. Kandi akubahiriza igihe cy'iminsi 30 igenwa n'itegeko. Yanabasobanuriye igihe bitabaza urwego rw'umuvunyi.


Abaturage bakurikiye ikiganiro cy'umuvunyi mukuru
Umuvunyi mukuru yanavuze ku moko ya ruswa n'inzego zibonekamo anavuga ko abarya ruswa badindiza amajymbere, abaturage bagakena bigatuma hagati yabo n'ubuyobozi habura icyizere. Yagaye umuco ushyigikira ruswa ngo "umugabo atungwa n'izo aragiye, umugabo ni urya utwe akarya n'utw'abandi." Yasabye abaturage kugendera kure ruswa imunga ubukungu, ikambura umuntu uburenganzira ikanamurenganya.


Abaturage bahawe umwanya muremure wo kubaza
Ibibazo yasanze mu murenge wa Ngororero bishingiye ku ngurane abaturage batahawe na REG, RTDA. Aba ngo bagomba kwishyura imyenda bitarenze umwaka w'ingengo y'imari 2020/2021.
Umuvunyi mukuru yashimye uburyo ubuyobozi bw'Akarere bwitwaye mu gukemura ibibazo by'abaturage nk'ibijyanye n'imitungo y'abaturage bari barahunze mu 1959. Yaje gusaba abaturage kwamagana abarya ruswa kabone niyo baba ari abayobozi babo.
Abaturage bahawe umwanya uhagije wo kubaza. Umuvunyi mukuru n'ubuyobozi bw'akarere babateze combi maze batanga ibisubizo n'umurongo. Inama yatangiye ahagana15h00 irangira ahagana 19h30.
Abakozi b'urwego rw'umuvunyi banifatanaji kandi n'abaturage b'imurenge ya Muhanda, Bwira, Gatumba na Nyange.


Mayor Ndayambaje aha ikaze abashyitsi Intumwa y'ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…