Ngororero: Umuenge Kagame Cup 2026, Imyiteguro yatangiye

Umujyanama wa Komite Nyobozi y'Akarere Bwana Mutwarangabo Innocent yayoboye inama yo gutegura amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup. Ni amarushanwa ngarukamwaka agamije gushimangira amahame y'imiyoborere myiza twifuza, ubusabane, gushishikariza abaturage umuco wo guhiga no kugira uruhare mu kwimakaza imiyoborere myiza. 
Muri iyi nama hagaragajwe amabwiriza azagenga amarushanwa agomba gukurikizwa muri uyu mwaka wa 2025-2026. 
Abitabiriye inama bemeje ko ingengabihe y'amarushanwa igomba kujya ahagaragara hakiri kare  kandi ikagezwa kubazayagiramo uruhare bose (inzego z'umutekano,  abashinzwe ubuzima,...).
Guhanahana amakuru kandi ku gihe nabyo bizitabwaho.
Akarere ka Ngororero gakunze kuza mu myanya ya mbere mu mikino yo gusiganwa no mu mikino y'abafite ubumuga. 
Inama yitabiriwe n'abahagarariye inzego z'umutekano zikorera mu Karere, umikozi w'Akarere ufite siporo mu nshingano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abagenzuzi b'uburezi n'abatekinisiye ba siporo mu mirenge. 


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->