Ngororero: Ubwisanzure bw'umuturage mu kugira uruhare mu igenamigambi, ingengo y'imari n'imihigo bugeze ku kigero gishimishije

Hatangijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi, ingengo y'imari n'imihigo.
Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Hindiro aho abaturage bagaragaje ko bagifite inyota ku bikorwa remezo bitaragera hose birimo amazi meza, amashanyarazi n'imihanda.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yagaragaje uburyo ibyifuzo n'ibitekerezo 128 by'abaturage  byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 79%.
Yavuze ko kuba hari ibyifuzo bitashyizwe mu bikorwa hari ibyatewe n'ibiza byabaye imbogamizi kuko ingengo y'imari yagombaga kujya mu bikorwa yagiye mu gusana ibyangijwe n'ibiza byagiye byibasira Akarere ku buryo butunguranye. 
Yongeyeho ko hagiye hanatoranywa ibifite uburemere kurusha ibindi. Aha yijeje abaturage ko ibyasigaye bizashyirwa mu bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Meya Nkusi yanagaragaje incamake y'ibikorwa binini biteganijwe mu myaka 5 iri imbere birimo gukwirakwiza amazi n'amashanyarazi aho ataragera, kubaka imihanda yoroshya ubuhahirane no kugeza umusaruruo ku isoko, kubaka ibiro by'Akarere bijyanye n'igihe mu rwego rwo gutanga serivisi zinoze, utugari twose tuzaba dufite aho gukorera heza, kurandura burundu igwingira n'imirire mibi mu bana, kurengera ibidukikije, kwimakaza ikoranabuhanga muri gahunda ya byikorere.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatabyabikorwa JADF Isangano yavuze ko abafatanyabikorwa batazahwema gufatanya n'Akarere mu iterambere ndetse ko ingengo y'imari izagenda yiyongera buri mwaka.
Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Bwana Sebazungu Modeste yashimiye intambwe abaturage bateye mu kugira uruhare my buzima bw'Akarere. Yavuze ko Inama Njyanama y'Akarere izahora izirikana uburyo umuturage yahora ku isonga no kugira uruhare mu gufata ibyemezo bimureba.
Intumwa ya Minaloc yagarutse ku ruhare rw'abaturage mu igenamigambi,  ingengo y'imari  n'imihigo.  Yavuze ko intambwe  imaze guterwa ari nziza asaba abaturage gukomeza gukurikurana ko ibitekerezo batanze byashyizwe mu bikorwa.

Guverineri @RwandaWest @DushimimanaL yashimiye abaturage intambwe bamaze gutera mu bwisanzure bwo kwerekana aho bifuza kugana rw'iterambere.  Ati ibi tubikesha ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu bwashyize umuturage ku isonga.  Yabasabye gusigasira ibyagezweho kuko bo ubwabo babigizemo uruhare.
Igikorwa kizakomeza kugeza tariki 30/11/2024; cyitabiriwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere,  abayobozi n'abaturage b'Imirenge ya Hindiro na Matyazo.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->