Ngororero: Ubutabera bwunga bwanyuze abaturage
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe na Visi Perezida w'Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu Bwana Jean Paul BIZABA, yatangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe ubutabera (8-19/12/2025) ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubuhuza mu manza, inkingi y'ubutabera bunoze, bwihuse kandi burangiza ikibazo." Icy'ingenzi kigambiriwe ni ubukagurambaga bugamije
ubwumvikane hagati y'uwakoze icyaha n'uwagikorewe, ubutabera bwunga, ubutabera sanasano, kwemera icyaha no gusaba imbabazi ntihabeho " kuburana urwa ndanze."
Ni mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'imanza nyinshi z'ibirarane zifata igihe kirekire mu kuzikemura.
Abaturage basobanuriwe ko:
Ubuhuza buri mu buryo bujyanye na:
- Imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi...;
- imanza z'inshinjabyaha;]
- ibirego bitangwa mu nkiko baherekejwe n'agaciro gake (katarengeje miliyoni 5).
Umushinjacyaha yatanze ibisobanuro ku:
-Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha;
-Ubwumvikane hagati y'uwakoze icyaha n'uwagikorewe.
Abaturage basobanuriwe ko:
- Ubuhuza ntibwemewe ku cyaha giteganirijwe igihano kirengeje igifungo cy'imyaka 5;
- Ibyemezo byavuye mu buhuza ntibijuririrwa.
Mu bibazo babajije abaturage bagaragaje ko banyuzwe n'imiterere y'ubu butabera ku buryo hari n'abahise bababarira abo bafitanye imanza bari mu igororero rya Rubavu.
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 yavuze ko inzira y'ubuhuza igaragaza ko Abanyamabanga bifitemo ibisubizo kandi birambye.
Nyuma habayeho iburanisha ry'imanza mu ruhame bishyira mu ngiro ubuhuza bwavuzwe hejuru.
Mu ijambo risoza Meya Nkusi yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagejeje ku banyayarwanda ubutabera bubabereye.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…