Ngororero: ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangiza ibidukikije bukomeje kwamaganwa
Byagaragaye mu bugenzuzi bwakorewe kuri Site ya Myatano mw'ishyamba ry'iriterano rya Leta ricungwa na Rwanda Mountain Tea mu kagari ka Rugeshi mu murenge wa Kavumu
na Site ya Gahinda(kw'isoko ya Sebeya) mu kagari ka Rutagara umurenge wa Muhanda
ahakorerwa na Company yitwa TMT (Tantalium Minerals Trading ) na Company ya NL Mining ibarizwa mu gice cya Gahinda kuri Sebeya hamwe n'abacukura ahatemewe mu mugezi wa Sebeya.
ubugenzuzi bwakozwe n'itsinda rihuriweho na :
-REMA: Ihagarariwe na Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho
-RMB: Ihagarariwe na Karangwa ushinzwe ubugenzuzi bw'ubucukuzi bwa Mine na Kariyeri mu ntara y'iburengerazuba,
-RDB: Ihagarariwe na Musana Abel Umuyobozi wa Parike ya Mukura Gishwati,
-Rwanda Mining Association: Ihagarariwe na Pascal Dukundimana
-Intaray'iburengerazuba: Ihagarariwe na Nyamaswa Rukundo Emmanuel ushinzwe imishinga n'ibikorwa by'iterambere mu ntara y'iburengerazuba
-RIB: Ihagarariwe na Eugene Musemakweri
-Akarere ka Ngororero gahagarariwe na Bwana Uwihoreye Patrick vice Mayor /FED,
Kayitsinga Jean Ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere
-Inzego z'umutekano
-Muhizi Patrick umukozi wa RMB mu karere ka Ngororero.


Muri ubwo bugenzuzi, byagaragaye ko mu ishyamba rya Myatano imicukurire mibi iri guhinduka biganisha aheza ariko hakaba hacyangizwa umugezi wa Satinsyi. Hatanzwe ubujyanama ko company (TMT) igomba kurinda uyu mugezi kandi ikubahiriza amategeko agenga ubucukuzi ndetse n'amasezerano yagiranye na Leta iahabwa uruhushya.
Kubera ko hari izindi Companies zikorera muri iki gice ariko mu karere ka Rutsiro nazo zikaba zanduza umugezi wa Satinsyi hifujwe ko Rutsiro nayo yashyiramo imbaraga bigahagarara.
Ku mugezi wa Sebeya naho bigaragara ko company ya NL Mining yagabanije kuwanduza ariko hakaba hakirimo abajura bacukura hagati mu mugezi. Hifujwe ko hazabaho igikorwa cyo gusubiza umugezi munzira zawo ubundi umushinga uri gukora ibikorwa byo kubungabunga Sebeya ukahatera imigano n'ibiti. Company zihafite impushya zikubahiriza amabwiriza kandi hagakomeza n'ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kureka kwangiza imigezi bacukura ahatemewe.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…