Ngororero: "Twese tube intumwa za Ndi Umunyarwanda"-PES Uwambajemariya
Mu murenge wa Nyange ku gicumbi cy'Ubunyarwanda cy'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange habereye ibirori byo kwizihiza ubutwari bw'Intwari z'Igihugu ku rwego rw'Akarere ka Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abanyeshuli n'abaturage b'umurenge wa Nyange bitabiriye kwizihiza ibi birori. Insangayamatsiko y'uyu munsi iragira iti: "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere."
Izi ntwari zashyizwe mu cyiciro cy'Imena ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu 1997. Igihe bagabwagaho igitero n'abacengezi mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19/03/1997 babasabye kwitandukanya
hakurikijwe ibyiswe ubwoko bw'Abahutu n'Abatutsi ariko bo baranga barasubiza bati: "Twese turi Abanyarwanda".
Bityo baba babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda ubu yinjiye mu mateka y'u Rwanda ndetse n'isi yose.
Mw'ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence yagize ati "twese tube intumwa za Ndi Umunyarwanda duharanira gusigasira agaciro k'ubutwari bw'Intwari z'u Rwanda zaba izatabarutse zaba izikiriho." Avuga ku Ntwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange Madamu Uwambajemariya yagize ati
"Ubumwe bwabo nibwo bwatumye bashobora gutsinda abashakaga kubacamo ibice. Bemeye guhara ubuzima bwabo babiba imbuto ya Ndi Umunyarwanda. Muze twese, abato n'abakuru, tubigireho."
Ibirori byaranzwe no gusura inzu ibumbatiye amateka y'Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange, kunamira izi Ntwari hashyirwa indabo ku gicumbi cyazo, impanuro , imbyino, indirimbo n'imivugo byose byarataga ubutwari bw'aba banyeshuli babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…