Ngororero: "Twese tube intumwa za Ndi Umunyarwanda" PES Uwambajemariya

Mu murenge wa Nyange ku gicumbi cy'Ubunyarwanda cy'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange habereye ibirori byo kwizihiza ubutwari bw'Intwari z'Igihugu ku rwego rw'Akarere ka Ngororero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abanyeshuli n'abaturage b'umurenge wa Nyange bitabiriye kwizihiza ibi birori. Insangayamatsiko y'uyu munsi iragira iti: "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere."

Izi ntwari zashyizwe mu cyiciro cy'Imena ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange mu 1997. Igihe bagabwagaho igitero n'abacengezi mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19/03/1997  babasabye kwitandukanya
hakurikijwe ibyiswe ubwoko bw'Abahutu n'Abatutsi ariko bo baranga barasubiza bati: "Twese turi Abanyarwanda".
Bityo baba babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda ubu yinjiye mu mateka y'u Rwanda ndetse n'isi yose.

Mw'ijambo rye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence yagize ati "twese tube intumwa za Ndi Umunyarwanda duharanira gusigasira agaciro k'ubutwari bw'Intwari z'u Rwanda zaba izatabarutse zaba izikiriho." Avuga ku Ntwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange Madamu Uwambajemariya yagize ati 
"Ubumwe bwabo nibwo bwatumye bashobora gutsinda abashakaga kubacamo ibice. Bemeye guhara ubuzima bwabo babiba imbuto ya Ndi Umunyarwanda. Muze twese, abato n'abakuru, tubigireho."
Ibirori byaranzwe no gusura inzu ibumbatiye amateka y'Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange, kunamira izi Ntwari  hashyirwa indabo ku gicumbi cyazo,  impanuro , imbyino, indirimbo n'imivugo byose byarataga ubutwari bw'aba banyeshuli babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->