Ngororero: RCCDN yateje intambwe igaragara abagenerwabikorwa bayo
Kuri uyu wa mbere tariki 2/03/2026 abaye inama yo gusoza ku mugaragaro Porogaramu ya Climate Just Communities (CJC).
Yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Christophe NKUSI.
Porogaramu ya CJC yashyizwe mu bikorwa n’Umuryango Rwanda Climate Change and Development Network (RCCDN) ku bufatanye na DUHAMIC-ADRI, baterwa inkunga na Trócaire. Ibikorwa byakorewe mu Mirenge ya Kageyo, Kavumu na Muhanda, aho ibyagezweho by’ingenzi ari ibi bikurikira:
-Kuvugurura no gusana inzu z’imiryango 233;
-Gutanga no gushyiraho rondereza 7,000 zitangiza ibidukikije
-Gushyiraho uturima tw’igikoni 60
-Kubaka hegitari 47 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 160 z’amaterasi yikora
-Gutanga amatungo magufi 2,205
-Gutanga amagare y’abafite ubumuga 70 n’imbago zigendanwa ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo
-Gushyiraho pepiniyeri 6 z’ibiti
-Gushinga amatsinda 18 yo kuzigama no kugurizanya
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Imirenge ndetse n’abahagarariye abagenerwabikorwa bo mu Mirenge ya Kageyo, Kavumu na Muhanda bakoranye bya hafi mu ishyirwa mu bikorwa rya Porogaramu ya CJC.
Ku ruhande rwa Porogaramu ya CJC hari Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Bwana KAYINAMAURA Aime naho ku ruhande rwa RCCDN hari Umuyobozi wa Porogaramu, Madamu SALAMA Slyvia.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…
Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…
Mu murenge wa Ndaro k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…