Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange

Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange ahashyinguwe imibiri 12 yabonetse.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyange yakoranywe ubugome bw'indengakamere aho Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya Gatolika ya Nyange bayirituriweho ku mabwiriza yatanzwe n'uwari Padiri mukuru wa Paroisse Nyange Seromba Athanase.
Igikorwa cyitabiriwe na Président wa Senat Hon. Dr Kalinda François Xavier wari umushyitsi mukuru. 
Mw'ijambo yagejeje ku mbaga y'abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  yavuze ko ubuyobozi bw'Igihugu butazahwema kuba hafi abarokotse, abashimira ubutwari bagaragaje bakanga guheranwa n'agahinda ahubwo bagaharanira iterambere rirambye.  Yavuze ko abagifite umugambi wo guca abanyarwanda mo ibice ntaho bazamenera kuko ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame butabyihanganira na gato.
Yagarutse ku butwari bwaranze Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange asaba buri wese kubafariraho urugero. Banze kwitandukanya bakurikije amoko y'icyo gihe babisabwe n'abicanyi bari bateye iryo shuli barabatsembera bagira bati: twse turi abanyarwanda. 
Umunsi washojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse no kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange.
Igikorwa  cyitabiriwe kandi na Visi Perezida w'umutwe w'abadepite, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi b'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere, Perezida w'umuryango Ibuka ku rwego rw'Igihugu, abayobozi batandukanye,  imiryango y'ababuze ababo baruhukiye muri uru rwibutso, abaturage b'imirenge ihana imbibi n'uwa Nyange mu Turere twa Karongi na Ngororero. 
Bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe. 
 


Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: Abayabozi b'amashuli bibukijwe gukumira icyakurura ingengabitekerezo ya Jeniside mu mashuli

Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: Abajyanama b'ubuzima bagiye kuba abanyamuryango ba Koperative UMUGANGA SACCO

Umuyobozi w'Akarere @cnkusi20 ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umuganga Sacco, intumwa ya Minisiteri y'Ubuzima, yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Perezida wa Sena yunamiye inzirikarengane ziruhukiye mu rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyange

Mu karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. Uyu munsi igikorwa cyabereye ku rwibutso…

Read more →

Umurenge wa Ndaro: Bahawe inkoko zizafasha kurwanya imirie mibi n'igwingira


Mu murenge wa Ndaro  k'ubufatanye n'umushinga SAIP II hatanzwe inkoko 1800 z' amagi ku miryango 450.
Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kurwanya imirire…

Read more →
-->