Ngororero: Ministre Shyaka yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza

Nyuma y'aho  Akarere ka Ngororero gahuye n'ibiza bidasanzwe byatewe n'imvura nyinshi bigahitana abantu 21, ibikorwa remezo nk'imihanda, ibiraro, amazi n'amashanyarazi bikangirika; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Professeur SHYAKA Anastase yagiriye uruzinduko rw'Akazi muri aka Karere kuri uyu wa gatanu tariki 15/05/2020.


Nk'uko yabivuze yaje azanye ubutumwa bwo guhumuriza abaturage yahawe na Nyakubahwa  Perezida wa Republika Paul Kagame . Yagize ati: mukomere muhumure turi kumwe.
Yavuze ko yiboneye ko ibiza bikomeye kandi byangije byinshi ababwira ko azabaha umuganda kugira ngo bongere kwiyubaka.

Ikiraro gihuza imirenge ya Ngororero, Kageyo na Kavumu cyatwawe n'umugezi wa Satinsyi


Yashimiye abaturage uburyo bihutiye kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Asaba abasigaye mu manegeka kuyavamo.  Yagize  ati: "ibintu ni ibishakwa icyingenzi ni ubuzima". Yanabashimiye uburyo bakumiye icyorezo  cya Coronavirus agira ati ni byiza ko mu Karere ka Ngororero nta numwe urandura iki cyorezo .
Yanashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo bwitaye ku baturage bukabavana mu ngo hakiri kare ibiza bitarabahitana.  Yashimiye imikoranire myiza hagati y'abaturage n'abayobozi.
Abaturage nabo bashimiye Umukuru w'Igihugu uhora ubazirikana.  Banamushimiye kuba yaboherereje intumwa zo kubahumuriza mu ngorane barimo batewe n'ibiza. Bashimiye ubuyobozi bwiza  bwabitayeho.

Minisitiri Shyaka yashoje uruzinduko rwe yizeza abaturage ko ibyifuzo bamuhaye azabikorera ubuvugizi. Ati ubushobozi bwo kubafasha Igihugu kirabufite. Abafatanyabikorwa barahari  kandi bazasanga dufatanye urunana twiyubaka.
 Yakiriwe na guverineri w'Intara y'Iburengerazuba ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->