Ngororero: Ministre Kayisire yatangije ibikorwa byo kubaka amashui 556 n'ubwiherero 748
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Kamena Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi akaba n'imboni y'Akarere ka Ngororero muri Guverinoma Kayisire Marie Solange yifatanije n'abaturage b'aka Karere mu muganda wo gutangiza iyubakwa ry'amashuli 566 n'ubwiherero 748.
Igikorwa cyabereye mu murenge wa Muhororo mu rwunge rw'amashuli rwa Kanogo.
Yakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid, VmASOC Madame Mukunduhirwe Benjamine n'abayobozi b'inzego z'umutekano.
Abaturage bishimiye aya mashuli aje ari igisubizo mu kugabanya ubucucike mu mashuli n'ingendo abana bakora bajya ku mashuli amwe namwe.
Umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid yavuze ko yizeye imbaraga z'abaturage ku buryo aya mashuli azigirwamo mu kwezi kwa cyenda.
Mayor yanavuze ko nubwo izi nyubako z'amashuli zibangikanye no kubaka amazu y'abaturage basenyewe n'ibiza umuhigo uzeswa neza kandi ku gihe.
Minisitiri Kayisire yasabye imbaraga za buri wese by'umwihariko ababyeyi kugirango inyubako zizarangire ku gihe. Aya mashuli niyuzura hari icyizere ko ubucucike buzagabanuka ku buryo icyumba kimwe kuzajya cyakira abanyeshuli 45 gusa.
Minisitiri Kayisire yagarutse ku biza bikunze kwibasira Akarere ka Ngororero yibutsa abaturage kwitwararika ku bidukikije babungabunga ubutaka bwabo kimwe n' ubwubatseho aya mashuli.
Yanavuze ku cyorezo cya Coronavirus akangurira abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kugikumira no kucyirinda.
Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw'abana banabarinda igwingira n'imirire mibi.



Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…