Ngororero: koperative y'abahinzi b'icyayi COTRAGAGI igiye gukorerwa ubugenzuzi bwimbitse


Ni nyuma y'uko hagaragaye imicungire mibi y'umutungo kuri bamwe  mu bakozi b'iyi koperative y'icyayi ifite ikicaro mu murenge wa Muhanda.
 Abavugwaho iki kibazo ni abapima umusaruro w'icyayi (peseurs) na clerk,
 abatarishyura inguzanyo bafashe muri Cooperative d'Epargne et de Credit des Théiculteurs (CECT).
 Mu nama yasuzumye ibi bibazo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Gukora ubugenzuzi bwimbitse (audit) nyuma y'ibyumweru 2
2. Ubufatanye mu kwishyuza abambuye koperative
3.Komite ngenzuzi igomba kurangiza neza inshingano zayo
4. NAEB izabarura ubuso abanyamuryango bahingaho icyayi kugira ngo bibafashe mu micungire.
Kubera uburemere bwayo inama yitabiriwe n'inzego zitandukanye iyoborwa n'umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid ari kumwe n'umuyobozi wungirije   w'Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoprative (RCA) madame MUGWANEZA  Pacifique, umukozi wa NAEB ushinzwe amakoperative madame UWAMARIYA Beatrice, umukozi wa RCA mu Ntara y'Iburengerazuba bwana HAMISI Jean Damascene, abakozi bo mw'ishami rya BDE,  Nzamwita Aloys umuyobozi w'Ihuriro ry'amakoperative y'abahinzi b'icyayi ndetse  na DG w'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya. 

Koperative COTRAGAGI yavutse mu mpera z'umwaka w'1999 itangira gukora ku buryo bwemewe na Leta tariki 2/08/2002 nyuma y'aho ibona ubuzima gatozi. Ikorera mu mirenge 6 y'akarere ka Ngororero ariyo Muhanda, Kabaya, Hindiro, Sovu, Kavumu na Kageyo; no mu mirenge 2 y'Akarere ka Nyabihu aryo Mulinga na Jomba.

Yatangiye ifite abanyamuryango 1,280 n'imari shingiro ya 6,400,000 frw ubu ifite abanyamuryango 1062 (abagore 358 n'abagabo 704). Ubuso buhinzweho icyayi bungana na hegitari 659,6.

Koperative COTRAGAGI ifite imigabane muri Rwanda Mountain Tea ingana na 974 yishyuye ku mafaranga 100,000 kuri buri mugabane ikaba yarayishoyemo ifite agaciro ka 97,400,000frws tariki ya 16/02/2020. Kugeza ubu koperatve ifite umutungo ufite agaciro kangana na 294,386,250 frws.

Iyi koperative yubakiye ikigo cy'amashuli abanza cya Kabayengo umuyoboro w'amazi ufite agaciro ka 13,000,000 frws . Ifite imodoka 2 zifite agaciro ka 67,000,000 frws. Yahawe seritifika 6 na RAINFOREST Alliance n'izihuriro rya UCTCCN.

Abanyamuryango bateye imbere, babaye abahinzi b'umwuga kandi b'intangarugero ku buryo koperative zose z'icyayi zo mu ntara y'amajyepfo n'iy'Iburengerazuba zaje gukora urugendo shuli muri COTRAGAGI biga guhuza ubutaka ku gihingwa cy'icyayi no gukora amapepiniyeri.

Mu bibazo bikomeye iyi koperative ifite ni imihanda yangijwe n'ibiza umusaruro w'icyayi ukabura inzira bikayitera igihombo. Hari kandi ikibazo cy'ubujura bw'imisaruro ya bamwe mu bahinzi n'abayirimo umwenda ugera kuri miliyoni 8.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->