Ngororero: Isuku impereho, isuku ibe umuco- abaturage b'umurenge wa Muhanda

Mu murenge wa Muhanda  mu kagari ka Gasiza habereye igikorwa cy'ubukangurambaga ku Isuku n'isukura ku nsanganyamatsiko iti " Isuku impereho, isuku ibe umuco". Bwitabiriwe n'itsinda ry'abayobozi baturutse ku ntara y'Iburengerazuba bayobowe na Bwana NSANZIMANA Sylvestre umuyobozi ushinzwe Igenamigambi ku Ntara harimo SP Sylvestre TWAJAMAHORO umuvugizi wa Police ku Ntara, CNF ku Ntara n'umukozi w'intara ushinzwe abakozi. 
Baje baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mme MUKUNDUHIRWE Benjamine;  bakiriwe n'umunyamabanga nshingwanikorwa w'umurenge wa Muhanda Bwana MUSABYIMANA Japhet.
Ubukangurambaga bwari bugamije gukangurira abaturage:

▪️gukomeza kunoza isuku k'umubiri, aho batuye ndetse no mu gihe hategurwa amafunguro mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.

▪️Kurwanya imirire n'igwingira ku bana bari munsi y'imyaka itanu hibandwa mu kwimakaza isuku n'isukura ku amafunguro bategurirwa

▪️Mur iki gikorwa kandi habayeho  kugaburira abana indyo yuzuye hagamijwe guha ababyeyi urugero rw'ifunguro rikwiye gutegurirwa umwana.

Abashyitsi bifatanije n'abaturage mu gikorwa cyo gusukura ivomo ryari ryarasenyutse  kugira ngo abaturage bakomeze kubona amazi meza.

Muri gahunda ya dusasirane, imiryango itanu yahawe matelas kugira ngo hakomeze kunozwa isuku no ku buriri.


Ngororero: Akarere kagabanije igwingira ku kigero cya 14,7%

Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…

Read more →

Ngororero:umushinga wa CACCE uzaffasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…

Read more →

Ngororero: Abakozi basabanye n'abakoresha

Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere  n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…

Read more →

Ngororero: "Ndera neza, Nkure neza, Nkore neza"- umunyeshuli mu gusoza icyumwer yc'uburezi gatoliks

Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero  habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…

Read more →

Ngororero: isuku igomba kuba umuco mu gukumira indwara ziterwa n'umwanda


Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…

Read more →

Ngororero: CLADHO mu rugamba rwo guhangana n'imihindagurikire y/ibihe

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…

Read more →

Ngororero: Tony Blair Institute irateganya kuzatanga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze

Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →

Ngororero: VCRP irasaba abagenerwabikorwa bayo gusigasira ibyagezweho

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…

Read more →
-->