Ngororero: inzego z'ubuvuzi zibukijwe guhoza ku mutima ubuzima bw'abaturage
Kuri uyu wa mbere tariki 24l/02/2020 mu cyumba cy'inama cy'akarere wabereye inama yahuje abayobozi b'ibitaro, ab'ibigo nderabuzima, abashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu mirenge, abashinzwe kurwanya imirire mibi mu bitaro n'ibigo nderabuzima n'abajyanama b'ubuzima. Abari mu nama batinze ku ngingo zijyanye no gupima indwara zitandura, kurwanya imirire mibi n'igwingira, kwimakaza isuku n'isukura ku bantu, aho baba n'aho bakorera bihereye ku karere bikamanuka ahantu hose hahurira abantu benshi. Hanaganiriwe ku mikorere ya ECDs.


Inzego zose zirasabwa guhoza ku mutima ubuzima bw'abo zishinzwe
Mayor NDAYAMBAJE Godefroid atangiza iyi nama yavuze ko ubuzima bugomba kuba isoko y'iterambere bityo bukaba bugomba kwitabwaho. Yagarutse ku mwiherero uheruka abayobozi bagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabasabye kwita by'umwihariko ku buzima bw'abo bashinzwe. Mayor NDAYAMBAJE yavuze ko ibikoresho bizifashishwa mu gupima indwara zitandura bihari ko bigomba gukoreshwa neza . Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukunduhirwe Benjamine yasabye abari mu nama gukora ubukangurambaga bwimbitse mu baturage bakazipimisha indwara zitandura na hepatite ari benshi.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…