Ngororero: Intara ya Rhenanie Palatinat n'ikigo cy'amashuli cya Mpara umubano ni wose
Uyu munsi kuwa 28/02/2020 ikigo cy'amashuri abanza cya Mpara mu Murenge wa Ngororero cyasuwe n'itsinda ry'abantu 21 baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat bo muri Fly&Help Foundation bayobowe na Reuner Meutch.
Baje kureba uko ibyumba by'amashuri bitatu bishya bateye inkunga bikubakwa, ubwiherero 10 bwubatswe n'ibyumba bitandatu byavuguruwe ku nkunga yabo bimeze.


Ibyumba bishya bifashwe neza
Basanze bifashwe neza. Bemereye ishuri kububakira ibyumba bibiri bishya bizasimbura ibishaje bimeze nabi cyane. Umuyobozi w'Ishami ry'uburezi bwana HABARUREMA Denys niwe wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero ni nawe wakiriye abo bashyitsi. Umurenge wa Ngororero wari uhagarariwe na bwana MUNGENGANA Ildegard (umukozi ushinzwe uburezi muri uwo Murenge). Hari kandi abarimu, abanyeshuri n'abahagarariye ababyeyi.

Ibyumba bishaje bizasimbuzwa
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…