Ngororero: Imihigo y'Inkomezamihigo yasuzumwe
Kuri uyu wa mbere taliki ya 28/2/2020 ku cyicaro cy'Akarere ka Ngororero guhera saa yine(10h00) Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere myiza Bwana RUTAGISHA Aimable yakiriye itsinda ry'abashyitsi 3 baje baturutse muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco bayobowe na Nyiranzigiye Alice wazanye na Niwemukobwa Aline na Kananga Emmanuel.
Baje kureba aho urubyiruko rugeze rushyira mu bikorwa imihigo y'Inkomezamihigo n'ibikorwa by'Itorero mu mwaka wa 2019-2020.
Nyuma y'ijambo ry'ikaze ry'umuyobozi yagejeje ku bitabiriye iyi gahunda, hakurikiyeho kureba ishyirwamubikorwa ry'imihigo umuhigo ku wundi, hasuzumwa raporo n'ibindi bateguye.
Igikorwa cyitabiriwe n'inzego z'urubyiruko ziyobowe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu ku rwego rw'Akarere n'itsinda ayoboye MANIRAGUHA Isaac basobanura ibimaze kugerwaho. Hari kandi n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Urubyiruko rw'Akarere ka Ngororero nirwo rwegukanye igikombe cy'imihigo 2018/2019 ku rwego rw'igihugu.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…