Ngororero: Imigezi ya Nyabarongo, Satisnyi na Rubagbaga igiye kurushaho kubyazwa umusaruro
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana UWOHOREYE N. Patrick, hamwe na Lt. Col Simon NDAGIJIMANA n’itsinda ry’abatekinisiye (Engineers) b’Akarere ndetse n’abakozi ba RMB, bagiranye inama n’abashoramari bo muri sosiyete ya MMH Investment, bari bahagarariwe na Rtd (Maj.Gen) Eric Murokore.
Abo bashoramari bagaragaje umushinga mugari ugamije gukura imyanda (sediments) mu migezi no kuyisana, wibanda cyane cyane ku mugezi wa Nyabarongo, ndetse n’imigezi ya Satinsyi na Rubagabaga. Batanze ibisobanuro birambuye ku mushinga, bagaragaza akamaro kawo ku bidukikije no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Uyu mushinga wamaze gusuzumwa no kwemezwa n’inzego nkuru z’igihugu zirimo MOE, REMA, RWB, RTDA na RMB.
Nyuma yo kubona ibyo byemezo, sosiyete yahawe uruhushya rwo gutunganya amabuye y’agaciro (mineral processing license), ubu ikaba iri gusaba Akarere uruhushya rwo gucukura umucanga (sand quarry license) kugira ngo itangire ibikorwa.
Iyo sosiyete yagaragaje umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya sand dredging machine mu gukura umucanga mu byegeranyije (sediments) byo mu mugezi wa Nyabarongo. Uyu mushinga ugamije gutanga ibikoresho by’ubwubatsi, no gufasha mu gusana imigezi, kunoza imigendekere y’amazi, kugabanya ibyago by’imyuzure, kurengera ibidukikije, no guteza imbere ubukungu bw’aho ukorerwa ndetse no gutanga imirimo ku baturage.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…