Ngororero: Imboni y'Akarere muri Guverinoma yibukije abaturage kwitwararika ku isuku

Umuganda rusange ngarukakwezi usoza uk'Ukwakira waranzwe no gutera ibiti hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngororero. 
Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu akaba n'Imboni y'Akarere muri Guverinoma Hon. Visenti Biruta yifatanije n'abaturage b'Akarere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ,  mu Kagari ka Gatega, Umudugudu wa Kagarama kuri site ya Rucano
ahatewe ibiti bisanzwe bivangwa n'imyaka 3,929 n'iby'imbuto ziribwa 300 ku buso bungana na hegitari 14.
Igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye harimo abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro.
Mu kiganiro yagiranye n'abitabiriye umuganda Minisitiri Biruta  yagarutse ku kamaro k'igiti mu buzima bwa buri munsi by'umwihariko iby'imbuto ziribwa bifasha mu kurwanya imirire mibi n'igwingira. 
Yasabye ko buri muryango wagira nibura ibiti 3 by'imbuto, ahatari ibiti hose bikahaterwa. Yashimiye abitabiriye umuganda kuba baje ari benshi landi bakeye abasaba gukomeza muri uwo mujyo.
Yagarutse ku isuku n'isukura bigomba kwimakazwa mu ngo zose bigaherekezwa no gukunda umurimo, kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye wuje indangagaciro
nyarwanda bityo  "tugakomeza gukataza mu iterambere."
Abitabiriye umuganda bahawe ikaze n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe washimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.


Ngororero: Abakozi bibukijwe kujya basura inzibutso za Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

Uyu munsi mu Karere ka Ngororero ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakomeje. Abakozi b'Akarere bibutse abahoze…

Read more →

Ngororero: Abaturage bashishikarijwe kwitabira Ubwishingizi bw’Ibihingwa n’Amatungo


Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU), habaye inama yo gukangurira no gushishikariza abaturage…

Read more →

Ngororero: Habonetse umushinga wo Kongerera Imbaraga Uguhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe Hubahirizwa Ihame ry’Uburinganire


Umuyobozi w'Akarere, Bwana NKUSI Christophe, yakiriye itsinda rigizwe n’abakozi ba UN Women na MINEMA, riyobowe n’Umusesenguzi ushinzwe Guhuza Gahunda…

Read more →

Ibibazo Bibangamiye Ubugenzuzi bw’Iyubahirizwa ry’Amabwiriza Ahantu Hahurira Abantu benshi byaganiriweho


Kuri uyu wa 10/06/2026 habaye inama yari igamije gukemura ibibazo bibangamiye ubugenzuzi bw’iyubahirizwa ry’amabwiriza areba ahantu hahurira abantu…

Read more →

Ngororero:" Ufite aho kuba heza ntiwabura icyo kurya"- Ilibagiza Olive

Intumwa za Banki y'Isi zasuye Akarere ka Ngororero zireba uko amazu yubakiwe abaturage basenyewe n'ibiza ameze. Ni amazu yubatswe ku nkunga y'iyi…

Read more →

Umurenge wa Kavumu: Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaranzwe n'ubwicanyi ndengakamere

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero. 
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

Read more →

Ngororero: ADEPR yunamiye abakristo bazize Jnoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje. 
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero  ADEPR…

Read more →

Ngororero: Abasenateri basuye ibikorwa bifasha mu guhanga imirimo

Itsinda  ry'Abasenateri bo muri   Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi,  ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…

Read more →

Amashuli yashishikarijwe gukoresha ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…

Read more →
-->