Ngororero: ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ryariyongereye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/02/2020 umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yatangije ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga 2020 B. Hari mu nama yamuhuje n'abashinzwe ubuhinzi mu karere no mu mirenge, abashinzwe iterambere mu tugari, abafashamyumvire n'abacuruza inyongeramusaruro.

Bwana Uwihoreye yabasabye kuba hafi y'abahinzi bakita ku bikorwa byabo banabafasha guhinga kijyambere bakazamura umusaruro.
Muri iyi nama Agronome w'Akarere Dusabimana Leonidas na mugenzi Sebitereko Bustan ushinzwe ibihingwa ngengabukungu berekanye ibyagezweho mu gihembwe cy'ihinga 2020A:
Ingo zimaze kwiyandikisha muri Smart nkunganire ni 88,227 igihe umwaka ushize mu gihembwe cy'ihinga 2019 A zari 50,000. Iki kigero gishyira Akarere ka Ngororero ku mwanya wa 3 ku rwego rw'igihugu. Ubuso buhingwaho imyaka yatoranijwe bwariyongereye mu mirenge yose. Ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ryarazamutseho 16% kandi zageze ku baturage ku gihe,
kwiyandikisha muri smart nkunganire biri ku kigero cy'100%, guhuza ubutaka biri kuri 101% , gukoresha inyongeramusaruro biri kuri 114%, guhinga imbuto z'indobanure biri kuri 98%. Imbogamizi zabaye ni imihindagurikire y'ibihe yatumye umusaruro wari utegerejwe utagerwaho.Abitabiriye inama banaganirijwe ku byonnyi by'imyaka n'uburyo bwo kubirwanya.


Mu Karere ka Ngororero hizihijwe umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire (ECD DAY) no kurwanya igwingira. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya.…
Uyu munsi mu murenge wa Kavumu habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga wa CACCE ugamije gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire…
Abakozi b'Akarere ka Ngororero bari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano bizihije ibirori by'Umunsi Mpuzamahanga…
Mu ma Paroisse Gatolika yo mu Karere ka Ngororero habereye ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika ku nsanganyamatsiko igira iti:…
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/05/2026 mu Karere ka Ngororero habereye inama igamije gushimangira ikurikiranwa n’ingamba zo kurwanya indwara ya…
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda
(CLADHO: Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme au…
Itsinda ryaturutse muri Tony Blair Institute ryaje mu Karere ka Ngororero aho ryaje gukora ubushakashatsi ku bijyanye n'imikorere y'inzego .z'ibanze…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick yayoboye inama ya Komite y'Akarere ishinzwe gukurikirana…