Ngororero: ibikorwa byo kurengera ibyogogo by'imigezi biragenda neza

Kuwa 19/08/2020  Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Bwana NDAYAMBAJE  Godefroid yakiriye mu biro bye Madame RUZIGANA Pamela, Division Manager of Catchment restoration and erosion control (Umuyobozi ushinzwe imitunganyirizwe y'ibyogogo no kurwanya isuri ) ari kumwe  na Mushinzimana JMV  ushinzwe imirimo yo gutunganya ibyogogo bose bo mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Umutungo  Kamere w'amazi mu Rwanda (RWRB : Rwanda Water Ressources Board ). Baganiriye ku mirimo yakozwe kandi ikomeje yo kubungabunga icyogogo cya Secoko.

Nyuma y'ibiganiro, iri tsinda riherekejwe na KAYITSINGA Jean Ushinzwe Amashyamba n'umutungo Kamere mu karere ka Ngororero basuye ibikorwa muri icyo cyogogo (utugari twa Vuganyana na Nsibo mumurenge wa Nyange, utugari twa Bitabage na Bijyojyo mumurenge wa Ndaro). Hasuwe ahatewe amashyamba, ahaciwe imirwanyasuri, ahashyizwe ibigega bifata  amazi kuri GS Vungu, ahatewe imbingo imigano n'ibiti ku migezi .Byagaragaye ko ibikorwa byakozwe neza hakenewe gukomeza kubyitaho bikajyanirana no gukumira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bukorwa nabi bwanduza  uyu mugezi wa Secoko uhereye mu karere ka Rutsiro aho uturuka. Byagaragaye ko ibi bikorwa byazatanga umusaruro mwiza mu kubungabunga urugomero rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya I kubera gukumira isuri.

 


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->