Ngororero: ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubizo.
Kuwa 23/9/2020 mu Karere ka Ngororero habaye ubugenzuzi ku bimaze gukorwa muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage( Human Security Issues)
Igikorwa kizamara iminsi 2, amatsinda atandukanye yagiye mu mirenge 6 ku buryo bukurikira:
Itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Ka Ngororero ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Ngororero n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bakoze ubugenzuzi mu murenge wa Muhanda
Umurenge wagaragaje muri make ibimaze gukorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Hagenzuwe ibyakozwe mu mpapuro harebwa Ko Task Force ya HSI ku rwego rw’umurenge n’akagali zikora ndetse ko umurenge ukora ubugenzuzi mu tugali hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage
Nyuma hasuwe amazu arimo kubakirwa imiryango 7 itaragiraga aho kuba mu Kagali ka Nganzo umudugudu wa Gisunzu .


Mu murenge wa Kabaya itsinda ryari riyobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick ryarebye imikorere y'inama za task force, uko zisura ibikorwa bya HSI, n'uburyo zikusanya amakuru ku rwego rw'umurenge n'utugari, aho ibikorwa bigeze n'ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara muri HS.
Basanze Task forces ku murenge no ku tugari zikora neza zigakora na raporo, basabwe kunoza raporo zo gusura ibikorwa kuko zitangirwa kuri WhatsApp gusa, bagahuza na datas zijyanye n'imirire mibi ku buryo nta tandukaniro ku zavuye ku bigo nderabuzima n'izavuye ku tugari rigomba kubamo. Hasuwe kandi ibikorwa bitandukanye mu kagari ka Kabaya no mu mujyi wa Kabaya.
Itsinda ryarimo kandi umuyobozi w'ingabo mu turere twa Ngororero na Rutsiro Major Murigande Augustin n'umukozi w'Akarere ushinzwe abafite ubumuga Ndayambaje Galois Vedaste.
Itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi wa police mu karere Ka Ngororero ari kumwe n’Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw' inyubako bakoze ubugenzuzi mu murenge wa Sovu,
Umurenge wagaragaje muri make ibimaze gukorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nyuma yo gusanga mu murenge wa Sovu baresheje imihigo wa HSI umwaka ushize; muri uyu mwaka nta target bahawe kuri human security issues ariko bakaba bari kugenzura ibindi bibazo bishobora kuba byabangamira imibereho myiza y' abaturage. Hasuwe amazu yubakiwe imwe mu miryango mu kagali ka Birembo umudugudu wa Mahembe n' uwa Muyange.
Itsinda riyobowe n' Umunyamabanga Nshyirwabikorwa wa karere Bwana ABIYINGOMA Gerard
ari kumwe na Dasso Coordinator na ECD District focal Point ryakoreye ubugenzuzi mu murenge wa Muhororo. Hagenzuwe imikorere ya Human security Task force ku rwego rw'umurenge n'urw'akagari
Hasuwe kandi imiryango yubakiwe amazu mu kagali ka Bweramana.


Naho itsinda ryari iyobowe n'umukozi w'Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry'ubuzima no kwirinda Indwara mu ishami ry'ubuzima Bwana Muganza JMV ryarebwe ibi bikurikira:
-amaraporo yatanzwe haba ku rwego rw' umurenge no mu kagari harimo inama zakozwe ndetse na Descentes za HSI zakozwe n'abazikoze.
Nyuma hasuwe akagari ka Kabarondo harebwa aho bageze bakemura ibibazo bya HSI.
Muri aka kagari harebwe uko raporo ziteye mu bwiza. Bagiriwe inama yo kurushaho kunoza imitangire ya raporo.
Hanabayeho kujya ahari ibikorwa bikurikira:
- Inzu ziri kubakwa hakaba hasuwe inzu ya NYIRAMFABAKUZE Alice wo mu mudugudu wa Nyakarambi, HABINEZA Patrick wo mu mu Mudugudu wa Gitarama. Hanasuwe ubwiherero buri kubakirwa AYINKAMITE Therese wo mu mudugudu wa Gitarama. Ibindi byagaragaye ni inzu 10 ziri kubakwa zigeze igihe cyo gusakarwa. Hatanzwe inama zirebana n'ibitagenda neza ndetse n'ahashyirwa imbaraga mugukemura ibibazo bya HSI.
Mu murenge wa Ndaro itsinda ryari riyobowe na MANIRAHA Peter DHSO ryaganiriye na task forces za Human security issues ku rwego rw'Umurenge ndetse no ku rwego rw'Akagari. Hasuwe akagali ka Kabageshi harebwa ibimaze gukorwa. Muri rusange basanze hari ibyakozwe, batanga inama ko ibitararangira byakorwa vuba.
Ubu bugenzuzi buje bukurikira inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge, abayobozi b'ibitaro by'Akarere n'abayobozi b'amashami. Muri iyo nama umuyobozi w'Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid wayiyoboye yasabye inzego bireba kujya zihutisha raporo zigaragaza uko ibibazo bihagaze kandi ku buryo bunoze kugira ngo kubibonera ibisubizo byihute.
Ubugenzuzi bwakozwe hubahiriza amabawiriza yo kwirinda Covid-19.
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…