Ngororero: Care international na Ejo Heza mu gutahiriza umugozi umwe

Kuri uyu wa 30/10/2019 umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yatangije inama ku bijyanye na gahunda yo kwizagama binyuze mu "matsinda y'intambwe ya buri cyumweru " ku bufatanye na Care International.
Mw'ijambo rye yahuje iyi gahunda n'iya Ejo Heza yo ku rwego rw'igihugu avuga ko zombi zigisha abagenerwabikorwa kwizigamira bateganya ejo habo heza. Ati kimwe ari umukenyero ikindi ari umwitero. Yavuze ku ntambwe imaze guterwa mw'iterambere ku bagenerwabikorwa b'iriya gahunda ya Care International.

Inama yitabiriwe n'abakangurambaga b'iterambere ry'"amatsinda y'intambwe ya buri cyumweru". Aba basabwe kuzamura imyumvire y'abaturage bakabavana mu byiciro byo hasi bakabazamura mu byisumbuye kuko bagenda bava mu bukene. 

Sam Karinda umukozi wa Care International yavuze ko bagiranye amasezerano na Leta y'u Rwanda kuburyo "amatsinda y'intambwe ya buri cyumweru " azagera  mu midugudu  yose mu gihe cy'imyaka 2. Nawe yashimangiye ko gahunda ya Ejo Heza igiye kwinjizwa mu "matsinda y'intambwe ya buri cyumweru ".

 Umumararungu Clementine uyoboye gahunda ya Ejo Heza mu Karere ka Ngororero yasobanuriye abitabiriye inama ibyiza bya Ejo Heza anabasaba kwinjira muri gahunda bakanabikangurira n'abandi.  Ejo Heza yatangijwe ku mugaragaro kuri  14/11/2018.


Mu karere ka Ngororero hari amatsinda y'"intambwe ya buri cyumweru" 704, abakangurambaga 78.
Kuva iyi gahunda yatangira muri 2009 bamaze gutera intambwe ikomeye. Bishyura ubwisungane mu kwivuza bw'imiryango yabo ku gihe, abenshi batunze inka, ngo ntawe ugitega amaboko kuko buri wese aroroye.
Buri mukangurambaga afite amatsinda 12, buri tsinda rigizwe n'abantu 25 cyangwa 30.  Mu gusoza inama vm FED Uwihoreye Patrick yashimiye gahunda za Care International mu guharanira iterambere ry'abaturage bibumbiye mu matsinda. Yasabye abitabiriye inama kuba umusemburo w'iterambere mu "matsinda y'intambwe ya buri cyumweru" bayoboye.


Ngororero: Urubyiruko rwibukijwe gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda

Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…

Read more →

Ngororero: NEC yagabiye inka 8 imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…

Read more →

Ngororero: Hafashwe ingamba zo gukumira Rift Valley Fever

Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…

Read more →

Ngororero: Urugamba rwo kurandura imirire mibi rurakomeje

Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…

Read more →

Ngororero: inama mpuzabikorwa yarebye mu nguni zose z'ubuzima bw'Akarere.

Habaye inama ya komite  mpuzabikorwa  y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere  ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…

Read more →

Ngororero: Bene amacumbi basabwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…

Read more →

Umurenge wa Matyazo: Basabwe kwihutisha dosiye zerekeye ingurane

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…

Read more →

Ngororero: Hasesenguwe intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturge

Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…

Read more →

Ngororero: JADF iIsangano yongeye kugaragaza uruhare rwayo mu iterambere ry'Akarere

Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero  hasojwe  imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.

Ibyaranze igikorwa:

-…

Read more →
-->