Ngororero: Abunzi bashimiwe imbere y'abaturage
Abunzi bashimiwe umurimo mwiza bakora. Hari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe abunzi kuri stade y 'Akarere kuri uyu wa 26/11/2019. Bahawe telefone na certificats.
Uyu murimo mwiza bakora ugaragarira mu mibare: Nk'uko byavuzwe n'umuhuzabikorwa wa MAJ madame Mukayiranga Caroline; mu mwaka wa
2018/2019 hakiriwe ibibazo 1201 muribyo 1192 byarasubijwe hararana ibibazo 9 gusa.
Ku rwego rw'akagari abunzi bakemuye ibibazo ku kigero cya 85%. 15% nibyo byazamutse ku rwego rw'umurenge.
![]()
![]()
Umukozi wo mw'ishami ry'imiyoborere myiza ushinzwe administration du territoire Madame Musabeyezu Charlotte yavuze ko kuba abunzi batanga umusaruro umeze utya hari uburyo Akarere kabunganira mu mibereho yabo nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu 5, kubaha amagare abafasha mu ngendo z'akazi, kubaha telefone zirimo kode n'ibindi. Uwamwezi Eugenie ni umwunzi wo mu Kagari ka kaseke yemeza ko iyi nkunga ituma bakorana umurava uyu murimo w'ubwitange. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukunguBwana Uwihoreye Patrick yasabye abaturage guha agaciro umurimo w'abunzi kandi bakajya baborohereza akazi.

Uhagarariye abunzi Caritas yashimiye Leta y'u Rwanda, Minisiteri y'ubutabera , minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, ubuyobozi bw'akarere batuma umurimo wo kunga ugenda neza. Abunzi batanze icyifuzo cyo gukoresha ikoranabuhanga kuko impapuro zibikika nabi inyuguti zigasibama. Basabye za Smart phone zaborohereza akazi.
Bwana Uwihoreye yashimiye abunzi akazi keza bakora bunga abantu mu mahoro. Yababwiye ko ikoranabuhaga bazarihabwa uko ubushobozi buzagenda buboneka. Umwuga w'abunzi ni umwimerere w'u Rwanda mu gukemura amakimbirane mu mahoro. Mu karere ka Ngororero harabarurwa abunzi 602


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…