Ngororero: aborozi mu nzuri za Gishwati bakomeje gusabwa kubungabunga ibiti byatewe n'umushinga LAFREC
Kuwa 30 Kanama 2020 mu cymba cy'inama muri Guest House ya Ngororero ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick bwakoranye inama n’aborozi bororera mu nzuri za Gishwati hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye mu ishyirwa mubikorwa ry’Umushinga n'uburyo buhamye bwo gucunga, kurinda ibyakozwe no gusana ibyakwangirika igihe umushinga uzaba ushoje imirimo yawo.
Nyuma yo gusuzuma imbogamizi zagaragaye mu gihe cyo gutera ibiti zishingiye cyane cyane ku biti bitakunze agace ka Gishwati n’uruhare ruto rw’aborozi mugihe cyashize no kuba muri iki gihe hari ibyangirika kubera uburangare(Ibiti bizitiye ingemwe bicanwa n’ibyuma byibwa), inama yemeje ibi bikurikira:
Umworozi agomba gusimbuza ibyangiritse kubera uburangare,
aborozi bagomba gukangurira abashumba kugira uruhare rufatika mu gucunga ibyakozwe.
Hemejwe ko tariki ya 10 Nzeri hazaba inama n’aborozi n’isuzuma ry’ibimaze gukorwa kuri buri rwuri hamwe n’aborozi. Muri iyo nama kandi hazaganirwa ku masezerano rusange yo kwita ku biti byatewe n’ibizaterwa mu gihembwe cya Nzeri-Ukuboza 2020.
Buri mworozi yasinye amasezerano yo kurinda ibyakozwe byose
Akarere kazajya gahana abatubahirije ibikubiye muri aya masezerano ndetse n’abandi bakigaragaza umuco wo kuzerereza amatungo akangiza ibyakozwe.
Ba site mangers bamenyesheje inama ko hamaze gutegurwa ingemwe 30,000 za Alnus mu rwego rwo kwitegura igihembwe cyo gutera ibiti.
Inama yitabiriwe kandi n'umukozi ukurikirana umushinga wa LAFREC Bwana NSENGIYUMVA Augustin n'umukozi w'Akarere ushinzwe amashyamba Bwana KAYITSINGA Jean n’urwego rw’Inkeragutabara ruhagarariwe na LT.COL JMV Kayitera.


Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…