Ngororero: abita ku barwayi by'umwihariko bashimiwe ku mugaragaro
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi ku Bitaro bya Kabaya
Mu Bitaro by’Akarere bya Kabaya habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, bifite insanganyamatsiko igira iti:
“Impuhwe z’Umusamariya: Gukunda no kwakira ububabare bw’undi.”
Ibi birori byatangijwe na Misa ntagatifu byaranzwe kandi na:
- Ubutumwa bw’abayobozi bwo gushyigikira no guhumuriza abarwayi;
- Gushima no guha icyubahiro abantu n’imiryango igira uruhare mu gufasha abarwayi,
- Gutanga inkunga y’ibikoresho ku barwayi.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Mukunduhirwe Benjamine, yasabye abaturage bagana Ibitaro bya Kabaya kurushaho kugira uruhare mu gushyigikira abarwayi, no kwirinda indwara bifashishije serivisi z’ubuzima zirimo:
gukingiza, serivisi zihabwa ababyeyi batwite (antenatal care),
kubyarira kwa muganga....
Yanibukije kandi akamaro ko kwirinda igwingira mu bana, no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti itemewe kandi yangiza ubuzima.
Hagarutswe cyane ku butumwa bwihariye bujyanye n’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé), hibandwa kuri:
serivisi nshya z’ubuvuzi bwihariye zizatangira kwishyurwa na Mutuelle,
ishingiro n’uburyo bushya bwo gutanga umusanzu,
uruhare rw’abaturage mu gushyigikira no gushyira mu bikorwa politiki nshya y’Ubwisungane mu Kwivuza.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na:
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabaya, Dr Mukanyirigira Edith,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya,
Umuyobozi wa Polisi (RNP) kuri Sitatiyo ya Kabaya,
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima Rusange,
Abakozi b’Ibitaro bya Kabaya,
abarwayi n’abarwaza,
hamwe n’abaturage bagana Ibitaro bya Kabaya.
Nyuma habayeho kureba aho imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima cya Kabaya igeze. Iri kugenda neza, havuzwe ko igomba kwihutishwa
Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yateranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”
Yafungu…
Ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bagabiye inka umunani zifite agaciro ka miliyoni 10 (10,000,000 frws) imiryango y’abarokotse…
Inama yo guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya indwara y’Ubushita bwo mu Kibaya cya Rift (Rift Valley Fever – RVF) yabereye mu Karere ka Ngororero,…
Habaye inama kuri Gahunda y’Akarere yo Kurandura Imirire Mibi, iyoborwa n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu…
Habaye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere yabereye kuri Sitade y’Akarere ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imiyoborere Myiza ishingiye ku…
Mu Murenge wa Ngororero no ku ruganda rw’icyayi rwa RUBAYA ruri mu Murenge wa Muhanda, itsinda riyobowe na Visi Meya Mukunduhirwe Benjamine bakoze…
Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, afatanyije n’Umuyobozi wa OSC, basuye Umurenge wa Matyazo bagirana ibiganiro…
Habaye inama y’Itsinda rishinzwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (HSI Task Force) ku rwego rw’Akarere, iyobowe na Meya…
Kuri Stade y'Akarere ka Ngororero hasojwe imurikabikorwa ry'iminsi 3 ry'abafanyabikorwa bibumbiye muri JADF ISANGANO.
Ibyaranze igikorwa:
-…